Tariki ya mbere Kanama 2017, Polisi y’u Rwanda yashyikirije uhagarariye Ibiro by’ivunjisha byitwa UAE Exchange Rwanda LTD amayero 300,000 byari byibwe nyuma y’aho abakekwaho ubu bujura bayafatanwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Igikorwa cyo gusubiza aya mayero cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali kiri i Remera, mu karere ka Gasabo, aho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yayashyikirije uhagarariye ibi Biro by’ivunjisha, Naghoor Riyaz.
Amaze gusubizwa aya mayero, Naghoor yagize ati,”Natangajwe n’imikorere n’ubunyamwuga bya Polisi y’u Rwanda, kuko aho mbamenyeshereje ko twibwe, mu masaha macye bahise batumenyesha ko amayero yacu bayabonye.”
Yakomeje agira ati,”Byarantangaje kuko nyuma y’amasaha 6 gusa bahise batumenyesha ko bayabonye, ubu ni ubutumwa ku bandi bashoramari ko mu Rwanda Polisi y’u Rwanda ikora neza kandi ko hari umutekano.”
Naghoor yagize kandi ati,”Ndashishikariza abandi bashoramari bagenzi banjye kuza gushora imari yabo mu Rwanda kuko hari umutekano. Iyo hari ikibazo icyo ari cyo cyose kikubayeho ukagishyikiriza Polisi, uba wizeye neza ko gikemuka vuba. Ndi umugabo wo kubihamya”
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo aya mayero yibwe n’umukozi w’ibi biro by’ivunjisha witwa Nkubito Alexis.
Nkubito yari afite umugambi wo kohereza miliyoni eshatu z’amayero muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai, aho kuyohereza yose yohereza miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi andi arayatwara.
Uwagombaga kwakira aya mayero wari uri i Dubai ni we wabwiye Naghoor ko amayero amugezeho atari ayo yagombaga kwakira.
Nagor yagize ati,”Tumaze kubimenya twahise tubimenyesha Polisi, na yo iraza ireba muri Kamera zicunga umutekano (Closed-Circuit Television-CCTV) zacu, ni bwo bahise bakeka uyu Nkubito.”
Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza, ari na bwo yamenye ko aya mayero Nkubito yayahaye murumuna we witwa Nkubana Pierre utuye Gatsibo, bajyayo bayamusangana yose, aba bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.
SP Hitayezu yashimye ubuyobozi bwa UAE Exchange Rwanda LTD kuba bwaratangiye amakuru ku gihe, kuko byafashije Polisi y’u Rwanda mu iperereza ryatumye aba bakekwa bafatwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com