• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Yishwe arashwe nyuma yo gufata kungufu umwana w’umukobwa akanamwica

Umwanditsi
August 3, 2017

Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka itatu akanamwivugana, yarashwe hakoreshejwe imbunda yo mu bwoko bwa Mashinigani (Machine gun) aricwa hashingiwe ku itegeko rya kisilamu rya  Shariya.

Muhammad al-Maghrabi, umugabo w’imyaka 41 y’amavuko yararashwe aricwa mu mugi wa Sanaa muri Yemen. Icyo gihano yagihanishijwe nyuma y’uko afashe ku ngufu agakobwa k’imyaka itatu ndetse agasiga agahitanye.

Uyu Mugabo Muhammad al-Maghrabi yarashishijwe imbunda yo mubwoko bwa AK-style (Automatic Karachinikov) mu mugi wa Sanaa kuri uyu wa mbere tariki 28 Nyakanga 2017.

Imbaga y’abantu baje gushungera iyicwa rya Mohammad Al-Maghrabi.

Igihano cy’urupfu cyahanishijwe uyu mugabo cyari kitabiriwe n’imbaga y’abantu amagana n’amagana batuye muri uyu mugi. Maghrabi yaje atwawe n’imodoka itwara imfungwa n’abagororwa mbere y’uko aryamishwa hasi yubitse inda maze akaraswa urufaya rw’amasasu ku gice cy’inyuma cyo mu mugongo.

Uretse kuba ukwicwa k’uyu mugabo, ushinjwa gufata ku ngufu akana k’agakobwa k’imyaka itatu ndetse akanakica, Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko ukwicwa kwe kwanahuruje ibitangazamakuru binyuranye birimo n’amateleviziyo, ba gafotozi batandukanye ndetse n’abaturage babashije gufotora bafashe amafoto ku bwinshi.

Mohammad, akurwa mu modoka ajyanywe kwicwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Charles / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga