Yishwe arashwe nyuma yo gufata kungufu umwana w’umukobwa akanamwica

Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka itatu akanamwivugana, yarashwe hakoreshejwe imbunda yo mu bwoko bwa Mashinigani (Machine gun) aricwa hashingiwe ku itegeko rya kisilamu rya  Shariya.

Muhammad al-Maghrabi, umugabo w’imyaka 41 y’amavuko yararashwe aricwa mu mugi wa Sanaa muri Yemen. Icyo gihano yagihanishijwe nyuma y’uko afashe ku ngufu agakobwa k’imyaka itatu ndetse agasiga agahitanye.

Uyu Mugabo Muhammad al-Maghrabi yarashishijwe imbunda yo mubwoko bwa AK-style (Automatic Karachinikov) mu mugi wa Sanaa kuri uyu wa mbere tariki 28 Nyakanga 2017.

Imbaga y’abantu baje gushungera iyicwa rya Mohammad Al-Maghrabi.

Igihano cy’urupfu cyahanishijwe uyu mugabo cyari kitabiriwe n’imbaga y’abantu amagana n’amagana batuye muri uyu mugi. Maghrabi yaje atwawe n’imodoka itwara imfungwa n’abagororwa mbere y’uko aryamishwa hasi yubitse inda maze akaraswa urufaya rw’amasasu ku gice cy’inyuma cyo mu mugongo.

Uretse kuba ukwicwa k’uyu mugabo, ushinjwa gufata ku ngufu akana k’agakobwa k’imyaka itatu ndetse akanakica, Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko ukwicwa kwe kwanahuruje ibitangazamakuru binyuranye birimo n’amateleviziyo, ba gafotozi batandukanye ndetse n’abaturage babashije gufotora bafashe amafoto ku bwinshi.

Mohammad, akurwa mu modoka ajyanywe kwicwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Charles / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →