Abaturage bakomeje guhunga umurwa mu kuru wa Kenya ku bwinshi

Mu gihe amatora y’umukuru w’Igihugu cya Kenya abura amasaha macye ngo abe, bamwe mu baturage batuye mu murwa mukuru w’Iki Gihugu, Nairobi bakomeje kuyihunga ku bwinshi batinya imvururu n’ibikorwa bibi byaba muri ibi bihe by’amatora.

Bamwe mu baturage batuye mu murwa w’igihugu cya Kenya, kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2017 ahagana ku isaa 6 h 30 z’igitondo muri karitsiye ya Kawangware, i Nairobi. Imodoca ya bus izwi kw’izina rya « Magic Madiba » (ku Kabyiniriro ka Nelson Mandela) yari yiteguye guhaguruka itwaye abantu bahunze umurwa mukuru n’ibintu byabo.

Uko muri iki gitondo abagenzi babyiganiraga ku imodoka buri wese ashaka umwanya yagendamo ngo asige uyu murwa afitiye ubwobwa bw’ibi bihe by’amatora, ni nako basiganwaga no gupakiramo imizigo ku buryo nta kanya na gato kari gasigaye.

Ubwoba bw’aba baturage barimo gusiganwa bahunga umurwa mukuru w’Igihugu cyabo, Nairobi babutewe ahanini no gutinya ko imvururu z’amatora ya 2007-2008 zakongera kuba muri ibi bihe iki gihugu kinjiye na none mu matora y’umukuru w’Igihugu n’ayinzindi nzego.

Abahunga barahungana bimwe mu byabafasha gucuma ubuzima mu minsi micye bazamara, nubwo batazi ngo ni ryari.

Abaturage, bakomeje guhunga ku bwinshi uyu murwa mu kuru Nilobi bagana mu bice bitandukanye byitaruye igice cy’umugi. Mu mihanda itandukanye y’uyu murwa mukuru wa Kenya, ni urujya n’uruza rw’amatagisi yuzuye abagenzi bahunga n’izindi nyinshi zirindiriye guhungisha abantu zibavana mu murwa mukuru wa Nairobi ziberekeza inyuma y’umujyi.

Ibikorwa by’amatora muri iki gihugu cya Kenya, nkuko amakuru dukesha lemonde abivuga, biteganijwe gutangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2017. Ibi nibyo byateje aba baturage ubwoba bagahitamo guhunga kuko batizeye umutekano bakurikije imvururu zivanzemo urugomo zo mu bihe by’amatora byabanje zigahitana benshi zikangiza byinshi.

Imvururu n’inikorwa by’urugomo byo mu matora mu gihugu cya Kenya mu mwaka wa 2007-2008 zahitanye abasaga igihumbi hangirika ibitari bicye mu gihe abaturage basaga ibihumbi 500 bahunze ingo zabo.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →