Koreya ya ruguru yamaganiye kure ibihano bishya yafatiwe na ONU

Igihugu cya Koreya ya ruguru mu gihe cyari kimaze iminsi gisa n’igihanganye mu kwerekana ko kidashaka ukibuza gukora ibitwaro bikomeye byo mu bwoko nucléaire, ibihano bishya bya ONU byatumye gihagurukira ku byamaganira kure.

Koreya ya ruguru, mu itangazo ryaciye mu kinyamakuru cya Koreya ya ruguru, Leta y’iki gihugu itangaza ko itazigera yemera kuganira ku bijanye n’umugambi wayo wa “nucléaire” mu gihe umutekano wayo ukibangamiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tangazo kandi, havugwamwo ko Koreya ya ruguru itazigera isubira inyuma mu bikorwa byayo byo gukomeza ububasha bwa gisirikare bushingiye ku bitwaro bya kirimbuzi “nucléaire”.

Mu gihe Koreya ya ruguru ivuga ibi, Ku rundi ruhande Koreya y’epfo yo ishinja Koreya ya ruguru kuba yaranze kujya mu biganiro bya gisirikare, isobanura ko bitavuye ku mutima.

Nkuko inkuru dukesha BBC ikomeza ibitangaza, Ibihano bishyashya by’Umuryango w’Abibumbye (ONU) bigendereye kugabanya ibyo iki gihugu gishora hanze yayo kugera ku kigero cya kimwe cya gatatu, intandaro y’ibi byose ikaba ari uko iki gihugu cyanze guhagarika kugerageza ibirwanisho byo mu bwoko bwa “missile” na “nucléaire”.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →