Yiyahuye arapfa, azira gutinya gufungwa nyuma yo gucibwa amande

Umusore w’Umwongereza w’imyaka 19 y’amavuko, yasanzwe yiyahuye nyuma yo gutinya gufungwa azira kwanga kwishyura itike ya gariyamoshi akaza gucibwa amande asaga 600 y’amapawundi.

Jamie Coulthard, umusore w’imyaka 19, yasanzwe yiyahuye mu nzu iwabo murugo mu mugi wa Lancashire mu Majyaruguru y’Ubwongereza. Ukwiyahura kwe, ahanini ngo kwaba kwatewe n’uko uyu musore wari ukiri muto yari afite ubwoba bwo gufungwa kubera amande angana n’amapawundi (Amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’Ubwongereza Magana atandatu (£600)

Uyu musore nyuma yo kutishyura itike ya gariyamoshi, yaje gucibwa amande. Nyuma yaho, yaje kubona ubutumwa bwayobye ariko we atazi ko bwayobye, bumumenyesha ko amande yazamutse akagera ku Mapawundi (Amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’Ubwongereza Magana atandatu (£600). Ibi bikaba ari byo byamuteye ubwoba nyuma y’aho abonye ko iperereza ritangiye gukorwa maze ahitamo kwiyahura kubera gutinya gufungwa.

Nyuma yo gukora iperereza, urukiko rw’ i Preston rwatangaje ko uyu musore wari ukiri muto yari asanzwe afite n’ibibazo mu mutwe byaturukaga ku kuba yari yarabuze akazi. Aba bacamanza bakaba barabwiwe ko uwo musore, kuri uwo munsi yapfiriyeho yari iwabo mu rugo ategereje uwari uje kugura Ivatiri y’iwabo mu rugo.

Kuri uyu musore wari ukiri muto, nkuko amakuru dukesha Dailymail abivuga, ntabwo byamuhiriye kuko Nyina umubyara atashye  yasanze umuhungu we yiyahuye. Nyina yitwa Tracy Woodcock, yagize ati« Umwana wanjye yabanaga neza n’abantu bose kandi nanjye twabanaga neza.»

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →