Nshimiyimana Callixte, ni mwene Segaju Cyprien na Mukangabe Veredianne, atuye mu mudugudu wa Kora ho mu kagari ka Kora, Umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.
Yandikiye Minisiteri y’Ubutabera, ayisaba uburenganzira bwo guhindura amazina ye, akongera izina Segaju mu mazina ye asanganywe ya Nshimiyimana Callixte, bityo akitwa Segaju Nshimiyimana Callixte mu irangamimerere ye.
Mu mpamvu yahaye Minisiteri y’ubutabera asaba guhindura amazina, avuga ko izina rya Segaju ari izina rya se, akaba yifuza ko nawe aryitwa bityo rikaba izina ry’umuryango we.