Rubavu: Forode y’ibiro 400 bya gasegereti yafatiwe mu bwato mu kiyaga cya Kivu

Ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro ryo ku itariki 7 Kanama 2017, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu yafashe uwitwa Ntamubano Claude apakiye mu bwato forode y’ibiro 400 by’amabuye y’agaciro ya Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Rubona, ho mu murenge wa Nyamyumba.

Yagize ati,”Habanje kuza ubwato bwarimo intasi. Bwageze ku cyambu cyo muri ako gace (Rubona) busubira mu Kiyaga cya Kivu. Nyuma y’umwanya muto hahise haza ubutwawe na Ntamubano bwari bupakiyemo ayo mabuye y’agaciro. Polisi yahise imufata kubera ko yari yahamutegeye.”

CIP Kanamugire yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ya forode yashyikirijwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha by’inyereza ry’imisoro n’amahoro; kandi ko uwayafatanwe ahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ari forode kubera ko nta mpapuro zabugenewe zigaragaza uko yakurikiranwe n’uburyo yarinzwe zari ziyaherekeje; hakiyongeraho kuba atari afunze n’ubujeni, kandi ko uwayafatanwe atagaragaje ibyangombwa bimwemerera kuyagura no kuyacuruza nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere No 002/2012/MINIRENA yo ku wa 28/03/2012 agena uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu karere.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yibukije ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’aya Babwiriza.

Yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi ifata ayo mabuye y’agaciro ya forode; kandi asaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutungira agatoki Polisi ababikora.

CIP Kanamugire yibukije ingaruka za forode agira ati,”Idindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu. Buri wese arasabwa kwirinda iki cyaha no kugira uruhare mu kukirwanya atanga amakuru atuma gikumirwa.”

Ingingo ya 16 y’aya Mabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere ivuga ko umuntu wese ufatiwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa forode ahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 103 y’Itegeko no 37/2008 ryo ku wa 11/08/2008 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →