ADEPR: Bishop Tom Rwagasana yavuye mu buroko bagenzi be basigaramo

Nyuma y’amezi asaga atatu Bishop Tom Rwagasana atawe muri yombi agafungwa azira ibyaha bifitanye isano n’inyerezwa ry’umurungo w’Itorero, yarekuwe begenzi be basigara muburoko.

Urukiko rukuru rwa Repubulika y’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Bishop Tom Rwagasana wari umaze amezi asaga atatu yaratawe muri yombi ndetse agafungwa azira inyerezwa ry’umutungo w’itorero.

Bishop Tom Rwagasana, yahoze ari umuvugizi wungirije mu iterero rya pantekoti mu Rwanda ADEPR, yaje gufatwa mu kwezi kwa gatanu 2017 ndetse arafungwa mu nkubiri yafatiwemo benshi mu bari abayobozi bakuru b’iri torero bazira kunyereza umutungo w’Itorero.

Rwagasana, yari yarajuririye icyemezo cy’ifungwa rye aho yagaragarije urukiko ko afite impamvu y’uburwayi bukomeye. Nyuma yo gusuzuma ibihamya Bishop Rwagasana yatanze ku burwayi bwe, urukiko rwafashe icyemezo cyo kuba arekuwe by’agateganyo kuko rwasanze impamvu yatanze ku burwayi bwe zifite ishingiro.

Mu kumurekura, urukiko rwamutegetse ko azajya yitaba ubushinjacyaha rimwe mu cyumweru, rwanamutegetse kandi gutanga urwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga afite mu rwego rwo kurinda ko yatoroka ubutabera akajya mu mahanga.

Bishop Tom Rwagasana, yari amaze amezi asaga atatu muburoko, areganwa na bagenzi be ndetse banafunze, barimo; Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe iby’inyubako mu itorero ADEPR, barimo kandi Pasiteri Salton Niyitanga wakoraga mu biro bya Rwagasana nk’umunyamabanga, hari kandi Mutuyemariya Christine wari muri Komite Nyobozi y’Itorero ashinzwe ubukungu n’imari muri ADEPR, hari Gasana Valens wari ushinzwe iby’icungamutungo hamwe na Bernard Sebagabo.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →