• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Mu irahira ry’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Polisi irizeza umutekano usesuye

Umwanditsi
August 17, 2017

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kurangwa n’ituze kandi bakubahiriza amategeko n’amabwiriza yose kugirango habeho umutekano usesuye cyane cyane muri iyi minsi y’irahira ry’Umukuru w’igihugu.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko, kuva ibikorwa byo kwiyamamaza kugeza ku munsi w’itora, habayeho kubahiriza amategeko , akaba agira inama abaturage gukomeza uwo murongo no mu gihe cyo kwizihiza umuhango wo kurahira na nyuma yaho.

ACP Badege yagize ati:” Umuhango wo kurahira nawo usanzwe uri muri gahunda y’umutekano wa mbere, mu matora na nyuma yayo kugirango ukomeze witabweho. Bijyana n’umutekano w’urujya n’uruza rw’abantu mu mihanda ndetse n’aho bakorera iminsi mikuru mu gihugu hose aho biteganyijwe ko abaturage bazakurikirira ririya rahira, n’ahandi.”

ACP Badege yavuze kandi ko ibi birori bazatuma habaho impinduka mu mikoreshereze y’imihanda mu Mujyi wa Kigali, akaba yibutsa abaturage kuzubaha no gukoresha aho bazagenda berekwa hazakoreshwa kugirango imikoreshereze y’umuhanda irusheho kugenda neza.

Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abanyacyunahiro batandukanye tutibagiwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda bavuye imihanda yose biteganyijwe ko bazaza muri uyu muhango.

Yagize kandi ati:” Mu rwego rwo kwakira neza abashyitsi bacu, bazahabwa uburenganzira bwo guhita mbere mu mihanda imwe n’imwe minini. Umuhanda wa Kanombe-Giporoso-Gisimenti-Gishushu-Kimihurura-Mu Mujyi uzaba ukoreshwa cyane muri ubwo buryo kugeza kuwa gatandatu.”

ACP Badege yongeraho ati:” Turagira inama abatwara ibinyabiziga gukoresha indi mihanda nka Kanombe-Nyandungu-Kigali Parents-Kimironko/Mushumba Mwiza-Rwahama-Kibagabaga-Gacuriro-Utexrwa-Kinamba ukajya mu Mujyi , Nyabugogo  cyangwa  Poidslourd  ujya Gikondo.”

Indi mihanda yakoreshwa ni uwa Kanombe-Busanza-Kabeza-Niboye-Sonatube-Rwandex-Kanogo  ujya  Nyamirambo, Mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba na Kacyiru.

Nanone yagize ati:”Iyi mihanda yindi ni iyo kwifashishwa n’ibinyabiziga biteganyijwe ko bizaba ari byinshi no kugabanya ibibazo abakoresha umuhanda bahura nabyo. Izaba iriho abapolisi bazafasha bakanayobora abayikoresha.”

Yaboneyeho guhamagarira abazaza kwitabira uyu muhango bavuye mu gihugu hose batwaye ibinyabiziga, kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi imodoka zabo zikaba zujuje ubuziranenge kugirango hirindwe impanuka iyo ari yo yose yakomoka ku burangare.”

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga