Kamonyi-Rugarika: Ingona itwaye umuntu agiye kuvoma

Muri iki gitondo cyo kuwa gatanu ahagana ku I saa kumi n’ebyiri, ubwo umugabo witwa Oreste Habamenshi yari ku ruzi rwa Nyabarongo avoma, atwawe n’ingona na nubu umurambo ntabwo uraboneka.

Umuturage witwa Oreste Habamenshi utuye mu murenge wa Rugarika mu kagari ka Masaka, umudugudu wa Ruramba muri iki gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo ubwo yari ku ruzi rwa Nyabarongo agiye kuvoma atwawe n’ingona.

Uyu muturage, kugeza ubu bamwe mu baturage hamwe n’ab’umuryango we baracyari hafi y’uruzi bategereje ko babona umurambo we cyangwa se ibice by’umubiri we mu gihe ingona yaba yagize icyo isigaza kuri we nubwo batizeye ko hari icyo iri busigaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika bwana Nsengiyumva Pierre Celestin, aganira n’intyoza.com muri iki gitondo yahamije amakuru y’itwarwa n’ingona kuri uyu muturage, avuga ko bari mu kababaro ariko kandi ko hari abaturage bategerereje hafi y’inkombe y’uruzi ngo barebe ko wenda ingona yabarekurira umurambo cyangwa se bakagira bimwe mu bice babona mu gihe yaba igize ibyo isigaza.

Gitifu Nsengiyumva yagize ati” Oreste Habamenshi umuturage wacu w’imyaka 54 y’amavuko yatwawe n’ingona ubwo yari agiye kuvoma kuri Nyabarongo, ubwo yakuraga ijerekani, ingona yamufashe ukuguru irakurura nubu umurambo ntabwo uraboneka, bamwe mu baturage bacye bari hafi aho y’uruzi bategereje kuko iyo ireba abantu cyane ntabwo umurambo we uri buboneke vuba.”

Nsengiyumva, atangaza ko uyu muturage abaye uwa kabiri utwawe n’ingona mu gihe cy’aya mezi ashize y’umwaka wa 2017 mu gihe ngo undi wa gatatu yamufashe ukuguru ariko kuko yari kumwe n’undi bakayirwanya igahita imurekura ubu akaba ariho.

Atangaza kandi ko kenshi abatwarwa n’ingona ari abaturage baba bagiye kuvoma, kwahira ubwatsi bw’amatungo cyangwa se bagiye kuroba amafi. Nubwo kuri uru ruhande rw’uyu murenge hari icyambu abaturage bambukiramo bajya Kigari, Gitifu avuga ko nta muturage ingona yari yatwara ari mu bwato, ngo zishobora kuba zibutinya.

Muri uru ruzi rwa Nyabarongo, nkuko byemezwa n’uyu Gitifu w’umurenge wa Rugarika ngo harimo ingona nyinshi, avuga ko bagira inama abaturage yo kureka kujya kuvoma Nyabarongo ahubwo bakajya gushaka amazi ya kano naho ngo bayakura kure ariko bakareka gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ku ruhande rundi rw’umujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa mageragere nta cyumweru gishize umuturage atwawe n’ingona.

Ikibazo cy’abaturage batwarwa n’ingona ku ruzi rwa Nyabarongo, kimaze iminsi kivugwaho n’abaturage batakambira ubuyobozi ngo bushake ingamba zihamye zatuma bakizwa izi ngona, benshi batwarwa bagiye gushaka amazi yo gukoresha, nta gisubizo kirambye kugeza ubu cyari cyatangwa n’ubuyobozi kuri izi ngona zibasiye abaturage.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →