• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Twagiramungu Jean ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda

Umwanditsi
August 18, 2017

Ubutabera bw’Igihugu cy’Ubudage kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama 2017 bwohereje mu Rwanda umugabo w’Umunyarwanda witwa Twagiramungu Jean ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakoze, azanywe kuburanishirizwa mu Rwanda.

Ku bufatanye bw’Ubutabera bw’Igihugu cy’Ubudage na Polisi mpuzamahanga(Interpol), bashingiye ku mpapuro zatanzwe na Leta y’u Rwanda zishakisha abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uwitwa Twagiramungu Jean yatawe muri yombi yurizwa indege azanwa mu Rwanda kuburanishwa kubyo akurikiranyweho.

Twagiramungu Jean, afite imyaka 44 y’amavuko, yari amaze imyaka ibiri aburanishirizwa mu gihugu cy’ubudage, yagejejwe ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali-kanombe ahagana ku isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama 2017.

Akigezwa ku kibuga cy’indege I Kanombe, yakiriwe n’inzego z’umutekano hamwe n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zahise zimujyana mu cyumba yaherewemo umunyamategeko ugomba ku mwunganira nkuko amategeko agenga aboherejwe n’ubutabera mpuzamahanga abiteganya.

Twagiramungu, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yari umwarimu mu ishuri ryisumbuye ry’ubuhinzi n’ubworozi ryari riherereye I Kaduha mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro Komine Karambo, ubu ni mu karere ka Nyamagabe, intara y’amajyepfo. Twagiramungu, ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye imbaga y’abatutsi mucyahoze ari Komine Rukondo na Karama ku Gikongoro.

Twagiramungu, ni Umunyarwanda ukomoka mucyahoze ari Komini Rukondo Segiteri ya Mbazi, Selire ya Ngara Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Mbazi mu ntara y’amajyepfo.

Faustin Nkusi, Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda nyuma yo kwakira uyu Twagiramungu Jean, yashimiye ubutabera bw’igihugu cy’Ubudage bwafashe icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda, yabushimiye kandi ubushake bufite mu kohereza no kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati” Ibi biragaragaza ubufatanye n’ubushake, turasaba ko n’ibindi bihugu bifata uwo murongo kuko gukomeza kugira abanyabyaha ku butaka bwawe si byiza.”

Ubutabera bw’Igihugu cy’Ubudage, bumaze kuburanisha umunyarwanda umwe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside witwa Rwabukombe Onesphore, bwamukatiye igihano cy’Igifungo cya burundu. Uyu Twagiramungu Jean niwe bwohereje mu Rwanda nyuma y’imyaka 2 aburanira muri iki gihugu.

Muri iki gihugu cy’Ubudage kandi, hatanzwe impapuro esheshatu zishakisha abakekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 nkuko Faustin Nkusi umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabitangaje.

Abantu 17 bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 nibo bamaze koherezwa n’ibihugu bitandukanye, amategeko ateganya ko mu minsi itarenze 10 abakurikiranyweho ibyaha baba bagejejwe imbere y’Ubutabera.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Ubwanditsi / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga