Kamonyi: Impanuka y’Imodoka yakomerekeyemo babiri barimo Tandiboyi

Hagati y’ahitwa Mugomero na Nkoto mu murenge wa Rugarika mu masaha y’igicamunsi, ikamyo yo mu bwoko bwa CHACMAN yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi FUSO babiri mu bari muri izi modoka barakomereka.

Ikamyo yo mu bwoko bwa CHACMAN ifite nomero za Pulaki IT283RF yavaga Muhanga yerekeza Kigali, yagonganye n’imodoka yo mubwoko bwa Mitsubishi FUSO ifite nomero za Pulaki RAB 347G yavaga Kigali yerekeza Muhanga.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Kanama 2017 ku i saa cyenda n’iminota 35 mu mudugudu wa Kagangayire, akagari ka Sheli mu murenge wa Rugarika. Abantu babiri barimo Tandiboyi wa FUSO bakomerekeye muri iyi mpanuka aho bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi ngo bahabwe ubufasha.

Iyi modoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa CHACMAN ikunze kwikorera imicanga n’ibindi bikoresho bitandukanye  bikoreshwa cyane mu bwubatsi yari itwawe n’umushoferi witwa Hategekimana naho umushoferi wa FUSO ntabwo twabashije ku mumenya amazina ye.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije intyoza.com ko iperereza kuri iyi mpanuka ryahise ritangira ngo hamenyekane intandaro y’icyateye iyi mpanuka. Izi modoka uko ari ebyiri zangiritse cyane.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →