Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’Amahoro muri Haiti

Ku mugoroba wo ku italiki ya 23 Kanama 2017, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140  barimo 20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Hiti  mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (MINUSTAH).

Ni ku nshuro ya munani itsinda ry’abapolisi bo mu mutwe wa FPU ryoherejwe muri iki gihugu, bakazaba bagize RWAFPU-VIII iyobowe na ACP Yahya Kamunuga.

Iri tsinda rikaba ryasezeweho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, wabifurije kuzagira akazi keza no kuzahesha ishema igihugu cyacu; aho yari kumwe n’abayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege akaba  yavuze ko aba bapolisi 140  bazakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibikorwaremezo.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi b’u Rwanda (IPOs) bagera ku 9 bo bakaba bakorayo akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Haiti; rikaba rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, aho rigiye gusimbura irindi rigizwe n’abapolisi 160 biteganyijwe ko rizagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2017, ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →