Koperative y’abajyanama mu buhinzi ikorera mu murenge wa Rukoma, nyuma yo gushora mu buhinzi bw’imyumbati amafaranga y’u Rwanda atarenga ibihumbi 800, baravuga ko umusaruro bategereje utari munsi y’agaciro ka Miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abajyanama mu buhinzi 37 baturuka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, nyuma yo kwishyira hamwe bagashinga Koperative igamije gukora ubuhinzi dore ko ibikorwa byabo byose biganisha ku buhinzi, barishimira umusaruro utari munsi ya Miliyoni 12 bategereje mu myumbati bahinze bashoyemo atarenga ibihumbi 800 y’u Rwanda.
Umusaruro wa Miliyoni zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda witezwe muri iyi myumbati, ihinze ku buso bwa Hegitari imwe gusa. Ubu buso bw’ubutaka, buhinzeho ibiti by’imyumbati 1000.
Aka kayabo k’amamiriyoni abarwa n’aba bajyanama b’ubuhinzi, bavuga ko aya mafaranga babara ari azava mu myumbati bazasarura ubwayo ndetse no mungeri z’ibiti by’imyumbati bazagurisha nk’imbuto abandi baturage bazajya guhinga.
Ubwo abagize iyi Koperative baganiraga n’itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu muryango w’abanyamakuru bakora inkuru ku buhinzi n’ubworozi (Rwanda Agricultural Journalists alliance-RAJA) bagamije kwigisha no guhugura abaturage bateza imbere uyu mwuga w’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu nkuru n’ibiganiro bitandukanye binyura mu bitangazamakuru, abagize iyi Koperative babwiye abanyamakuru ko ubuhinzi bakora bugamije kwiteza imbere ariko kandi bakanabera abaturage urugero rwiza rw’umuhinzi wihaza binyuze mu buhinzi kandi akanasagurira isoko.
Abagize iyi Koperative, batangaza ko ibikorwa byabo by’ubuhinzi bidasigana n’umurimo bafite wo kwigisha no gusobanurira abaturage ibijyanye n’ubuhinzi bukozwe neza, ubuhinzi buzanira ubukora umusaruro akihaza ndetse akinjiza n’ifaranga. Ibikorwa kandi bakora ngo bafashwa na Minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano zayo.
Emmanuel Rukundo Perezida w’iyi Koperative, avuga ko imyumbati bahinze bayitegerejemo arenga Miliyoni 12 mu gihe bashoye atarenga ibihumbi 800 y’u Rwanda. Yatangaje kandi ko nubwo bamaze igihe gito bakora ndetse mu bikorwa bifatika bakaba iki cy’ubuhinzi bw’imyumbati aricyo cya mbere, avuga ko batangiye bizigama bagera aho babona ko ibyo bigisha abaturage bagomba no kubyerekana mu bikorwa aribwo bafashe icyemezo cyo gushaka umurima bagahinga imyumbati none bakaba bayitegerejemo amamiriyoni.
Avuga kandi ko intego yabo ari ugukomeza kubera abaturage urugero rwiza mu buhinzi babigisha ndetse baberekera ibyo guhinga kijyambere bagamije guteza uyu mwuga imbere, bafashijwemo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’ubuyobozi muri rusange.
Sinamenye Yonatani, umwe mu bajyanama b’ubuhinzi muri iyi koperative avuga ko amaze kwiteza imbere binyuze muri iyi koperative, nubwo ngo asanzwe ari umuhinzi ariko ngo ari kumwe n’abandi yungutse byinshi mu buhinzi byaba ibimufasha ku giti cye no hagati ye na bagenzi be. Yifuza kubona Koperative arimo itera imbere kurusha, yifuza ko bakwegerwa cyane bagahabwa amahugurwa n’ingendo shuri.
Mukarurema Stephanie, umujyanama w’ubuhinzi muri iyi Koperative avuga ko yifuza kubona impinduka mu buhinzi, aho umuturage ahinga by’umwuga atari uguteganya kubona ibyo kurya gusa, aho uhinga ateganya kwinjiza ifaranga ritubutse rivuye mubuhinzi, asaba Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo kurushaho kubegera, ikabahugura ikanabaha ibikenewe muri uyu mwuga biyemeje guteza imbere.
Aba bajyanama mu buhinzi uko ari 37 bibumbiye muri Koperative y’ubuhinzi, basaba ko abarebana n’ubuhinzi bose bamanuka bakabegera, bakabaha amahugurwa n’ibindi bikenewe bibafasha gusanga umuturage batishisha, bakeneye ubumenyi, ingendo shuri ariko kandi bakanasaba ko ibijyanye n’ubuhinzi byaba ifumbire n’ibindi bajya babigezwaho hakiri kare igihe cy’ihinga kitarabasiga.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com