• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Nkombo: Ababyeyi babyarira ku kivu bategereje ambiranse y’ibitaro bya Gihundwe

Umwanditsi
August 29, 2017

Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo umurenge wa Nkombo akarere ka Rusizi, bavugako bahura n’ikibazo cyo kubyarira kunzira bitewe ngo n’igihe kirekire bamara bategereje imodoka y’imbangukira gutabara ituruka kubitaro bikuru bya Gihundwe.

Ntamuhanga Modeste, umuturage umaze imyaka mirongo inani irenga atuye ku kirwa cya Nkombo yatangarije intyoza.com, ko iyo umubyeyi agejejwe ku kigo nderabuzi cya Nkombo, iyo ngo bibaye ngombwa ko yoherezwa kubitaro bikuru bya Gihundwe bivurizaho akenshi usanga ngo babyarira kukiyaga cya kivu bategereje ambiranse  iza kubatwara.

Yagize ati“Ubundi hari igihe umubyeyi aza ku kigo nderabuzima cya Nkombo, aje kubyara, hanyuma bikaba ngombwa ko bamwohereza kubitaro bikuru bya Gihundwe, ariko usanga bategereza igihe kirekire Ambiransi iba igomba kuza kubatwara.”

Rwango Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nkombo atangaza ko abarwayi baturuka kuri kino kirwa cya Nkombo bahura n’ikibazo cy’ubuke bwa Ambiransi zituruka ku bitaro bikuru bya Gihundwe ziza gufata abarwayi baturuka ku Nkombo. 

Yagize ati « Mu byukuri, ibivugwa n’abaturage ni ukuri. Koko abarwayi baturuka hano ku Kigo nderabuzima cya Nkombo bakoherezwa kubitaro bikuru bya Gihundwe, usanga bahura n’ikibazo cyo gutegereza Ambiransi igihe kirekire, gusa ahanini biterwa n’ubuke bwa Ambiransi ziri kubitaro bya Gihundwe.» Gitifu Rwango, akomeza avugako iki kibazo bagikoreye ubuvugizi no muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu.

Uretse kuba ababyeyi baturuka ku kirwa cya Nkombo babyarira kunzira kubera kumara igihe kirekire bategereje Ambiransi bayibuze; Abaturage banavugako hari n’igihe abarwayi bapfira kunzira babuze Ambiransi ibageza kubitaro bikuru bya Gihundwe baba boherejweho ngo bahabwe ubuvuzi busumbye ubwo babonera ku kigo nderabuzima cya Nkombo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga