Guverinoma Nshya y’u Rwanda yashyizweho na Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’intebe mushya, nyuma y’amasaha atageze ku gice cy’umunsi yatangaje Guverinoma nshya.

Nkuko itangazo rituruka mubiro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga, rigira riti” Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 116, none kuwa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri:

  1. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
  2. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
  3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
  4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije
  5. Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
  6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
  7. Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
  8. Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
  9. Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
  10. Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo
  11. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
  12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi
  13. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko
  14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho
  15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza
  16. Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo
  17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
  18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
  19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima
  20. Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda paul Kagame, yashyizeho kandi Abanyamabanga ba Leta mu buryo bukurikira:

1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Uretse Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta, Perezida wa Repubulika yashyizeho abandi bayobozi mu myanya itandukanye mu buryo bukurikira:

  1. Bwana MUREKEZI Anastase, Umuvunyi Mukuru

      2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri:

AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere / RDB

GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli

  1. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
  2. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
  3. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
  4. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo
  5. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko
  6. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda
  7. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba
  8. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
  9. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi
  10. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)
  11. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero
  12. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu
  13. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative
  14. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire
  15. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard NGIRENTE

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →