Guverinoma iyobowe na Ngirente Edouard, kurahira kwe hari abo imitima itari hamwe

Mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, paul Kagame yarahizaha Minisitiri w’Intebe mushya, Bwana Ngirente Edouard kuri uyu wa 30 kanama 2017, bamwe mu bari basanzwe muri Guverinoma yacyuye igihe byagaragaraga ku maso ko imitima yabo itari hamwe, ese baba bibazaga uko biragenda muri Guverinoma Nshya?

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, bwana Ngirente Edouard utari usanzwe uzwi cyane muri politiki y’Igihugu, asa n’uwatunguranye kubatari bake nubwo yigeze kuba umukozi wa Leta mu myaka isaga itandatu ishize.

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard arahirira imirimo mishya.

Mu gihe cy’Irahira rya Minisitiri w’Intebe Bwana Ngirente Edouard, benshi mu bari bateraniye mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko aho umuhango w’Irahira rye wabereye, wabonaga ku maso ya benshi bibaza byinshi, bamwe muri aba bayobozi bagiriwe icyizere bagaruka muri Guverinoma nshya abandi barasigara.

Guverinoma Nshya yashyizweho na Perezida wa repubulika Paul Kagame afatanije na Minisitiri w”intebe, bwana Ngirente Edouard, igizwe n’abaminisitiri 20 mu gihe kandi ifite Abanyamabanga ba Leta 11. Uretse aba bayobozi muri Guverinoma batandukanye bashyizweho, Perezida Paul Kagame yanashyize mu myanya abandi bayobozi batandukanye.

Abatari bacye mu bayobozi bari muri Guverinoma yacyuye igihe bibazaga byinshi. Photo online

Guverinoma Nshya iyobowe na Ngirente Edouard, ije isimbura Guverinoma yacyuye igihe yari iyobowe na Bwana Murekezi Anastase.

Minisitiri w’Intebe ucyuye Igihe, yashimiwe na perezida wa Repubulika Paul Kagame ku kazi yakoze, kuba yaragakoranye umurava n’ubwitange. Anastase Murekezi, Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe yahise ashingwa imirimo mishya aho yagizwe Umuvunyi mukuri.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →