Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke ho mu Ntara y’Uburengerazuba, bavuga ko amakimbirane yo mungo ageze ku rwego rwo hejuru aho ndetse abagabo bashinjwa guhohotera abagore, kubakubita gukera nubwo bajya gushaka aho bahukanira.
Abaturage batuye mu murenge wa bushenge, akarere ka Nyamasheke bavugako muri uyu murenge hakunze kuboneka amakimbirane aba mungo.
Abagore bo muri uyu murenge baganiriye n’umunyamakuru w’intyoza.com bamutangarije ko bakubitwa n’abagabo babo kugeza bavuye mungo zabo bakajya kureba aho bacumbika (Bahukanira).
Umwe mubagore batuye mu mudugudu wa Nyamateke, akagari k’Impala avuga ko umugabowe yamumenesheje. Ni nyuma yuko uyu mugabo ngo yajyaga ataha yasinze ubundi akadukira uyu mugorewe akamukubita bikomeye.
Yagize ati“Urabona nkaha iwacu turi, umugabo wanjye yigeze kunkubita mushyikiriza police iramufunga, icyogihe bansabyeko tuburana, naje kumubabarira arataha, ariko akimara kugera murugo yarongeye akajya ankubita. kugeza ubu nge ndacumbitse.” Uyu mugore, akomeza vugako muri aka gace nta mutekano urimo kuko abagabo ngo bakomeje gukubita abagore babo, ni mugihe ngo hari n’abagore bapfa bishwe n’abagabo babo.
Si abagore gusa bakutwa kugeza bavuye mungo kuko n’abagabo ngo bakubitwa n’abagore babo kugeza naho babakomeretsa.
Umwe mubagabo batuye mu murenge wa bushenge, avugako abagabo bahohoterwa. kuko ngo nawe iyo agize umurimo abwira umugorewe gukora, igikurikiraho ngo ni ukumutsigiza cyangwa akamucira mumaso. Sibyo gusa kuko ngo hashize n’igihe gito umugorewe amuteye icyuma kwitama.
Yagize ati“Icyo gihe yampoye ko narincanye itara ryo mucyumba mu masaha y’ijoro. Narebaga ko uyumugore yaba yatashye. Kuko narinsanzwe muziho gutaha mu gicuku cyangwa byanarimba akirarira aho yari yagiye.”
Kamali Faustin Fabien, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko igikurura amakimbirane yo mungo hagati y’abashakanye ari ukuba abaturage barumvishe nabi ihame ry’uburinganire.
Yagize ati”Hari igihe umugore yumvako ariwe ufite uburenganzira, umugabo nawe akumva ko ariwe ufite uburenganzira cyangwa se umwe akumvako yahohotera mugenziwe. Harimo abagore bamaze kumva neza ihame ry’uburinganire, hari n’abandi bumva ko ihame ry’uburinganire ari ukwigaranzura abagabo babo”.
Akomeza avuga ko ikiriho ari uko ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukemura ayo makimbirane bufatanyije n’abafatanyabikorwa. Muri aba harimo amadini n’amatorero atanga amahugurwa ku ngo ziba zagaragaweho kugirana amakimbirane.
Kimwe mubituma ngo abagabo bo mu murenge wa bushenge bahohoterwa n’abagore babo ahanini ngo biterwa no kuba abagore barumvishe nabi gahunda ya Leta y’uburinganire, ni mugihe abagabo nabo ngo baba biyumvishemo ko aribo bafite imbaraga.
Zimwe mu ngaruka zituruka ku makimbirane aba mungo, harimo gutandukana hagati y’abashakanye, ubwicanyi bwahato nahato, ubukene, ibibazo bitandukanye byitura kubana bitewe no kuba ababyeyi babo baratandukanye n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com