Perezida Donald Trump yihanije Koreya ya ruguru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Koreya ya Ruguru nayo ishobora kugabwaho ibitero ni nyuma y’ibyo Koreya ya Ruguru iheruka gukora.

Ibi Perezida Trump yatangaje, ni nyuma y’aho abategetsi ba Leta zunze Ubumwe za Amerika batangarije ko hatewe misile balisique yambukiranyije Igihugu cy’Ubuyapani, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29 kanama 2017.

Perezida Trump, yatangaje ko bigaragara ko Koreya ya ruguru yasuzuguye ibihugu bituranye, n’ibihugu byo se bigize umuryango w’abibumbye(ONU), kandi ko igikorwa nk’icyo kitabereye icyo gihugu. Yarangije avuga ko barimo kwiga uburyo bwose bushoboka ku bijanye n’icyo gikorwa cyo kwihimura.

Abanyamakuru, babajije Perezida Trump icyo ategekanya gukora kuri Koreya ya Ruguru, Perezida Trump yashubije avuga ko bagiye kubyigaho.

Mu nama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye(ONU) yihutirwa, yabaye kuri uyu wa kabiri, Nikki Haley, wari uhagarariye Amerika muri ONU yavuze ko hagiye gukorwa ikintu gikomeye, kandi yizeye ko ibihugu by’Ubushinwa n’Uburusiya bikomeza gukorana nabo ku byerekeye icyo kibazo, nk’uko bakoranye mu bihe byahise.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →