Gutaka kwa Odinga kwahawe agaciro, Amatora yatsinzwe na Kenyatta ateshwa agaciro

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwatesheje agaciro iby’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Bidasubirwaho byemejwe ko aya matora agomba gusubirwamo kuko ngo Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yayakoresheje mu buryo bunyuranije n’itegeko Nshinga, Odinga wamye atera hejuru ko yibwe ibyo yavuze byahawe agaciro.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya yabaye tariki ya 8 Kanama 2017, aya matora yari yatsinzwe na Perezida usanzwe Uhuru Kinyatta mu gihe uwo bari bahanganye Raila Odinga yayatsinzwe akanatera hejuru atakambira ubutabera asaba ko ibyavuye mu matora byateshwa agaciro. Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko amatora agomba gusubirwamo nta kabuza.

Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya, mu nteko y’abacamanza batandatu yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2017, bemeje ko Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya yabaye tariki ya 8 Kanama 2017 agomba gusubirwamo. Ibi bibaye nyuma y’aho aba bacamanza bashinje Komisiyo y’Amatora gukoresha amatora mu buryo bunyuranije n’ibikubiye mu itegeko Nshinga n’ibiteganywa n’amategeko agenga amatora muri iki gihugu.

David Maraga, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya avuga ku cyemezo cyafashwe n’urukiko akuriye,  yagize ati: “Amatora si igikorwa gisanzwe ahubwo ni inzira ndende… Nyuma yo kubona ibimenyetso byose, bigaragara ko amatora atakozwe hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amabwiriza arebana n’amatora. Dusanze Perezida Uhuru Kenyatta ataratowe mu buryo nyabwo buciye mu mucyo mu matora yabaye kuwa 8 Kanama 2017.”

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya ari narwo rukuriye izindi zose, rwategetse ko aya matora yari yatsinzwe ma Uhuru Kinyatta agomba gusubirwamo bitarenze iminsi 60 kandi agakorwa mu mucyo no mubwisanzure. Raila Odinga kuri we yasubijwe kuko ntabwo yahwemye kugaragaza ko aya matora atabaye mu mucyo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →