Si Nshobora kwemera ibyo urukiko rwemeje ariko ndarwubaha-Perezida KenyattaKenyatta

Perezida w’Igihugu cya Kenya uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 8 Kanama 2017, Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rusheshe ibyavuye mu matora rugategeka ko asubirwamo, yarwivovoteye ariko kandi yemera adashaka ibyo rwatangaje.

Perezida Uhuru Kinyatta, watorewe kuyobora igihugu cya Kenya mu matora yabaye kuwa 8 Kanama 2017, nyuma y’ibyatangajwe n’urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa 1 Nzeli 2017 ko amatora atakozwe mu mucyo no mu bwisanzure, ko ndetse aya matora agomba gusubirwamo, Perezida Kinyatta yemeye by’amaburakindi icyemezo cy’urukiko.

Perezida Kinyatta, yagize ati” Njye si nshobora kwemera ibyo urukiko rwategetse ariko ndarwubaha.” Muri iyi mvugo ya Perezida Kinyatta, agaragaza ko yubashye urukiko rukuru ariko atangaza ko atemera icyemezo cyarwo cyo gusubirishamo Amatora.

Yagize kandi ati” Miliyoni z’abaturage zatoye umurongo zihitiramo uwo zishaka ariko abantu batandatu banga icyo cyemezo.” Yongeraho ati” Njye si Nshobora kwemera ibyo urukiko rwategetse ariko ndarwubaha.”

Perezida Kenyatta, mu rwego rwo kugira ngo umutekano ugaruke muri Kenya, yagize ati” Turi tayari gusubira mu matora kandi turasaba ko ingengabihe yagezwa ku baturage nk’uko yari yakozwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →