Polisi y’u Rwanda iraburira abagifite ingeso mbi y’ubujura kuyicikaho

Mu Rwanda, ubujura buciye icyuho ni icyaha kigaragara, haba mu mijyi cyangwa mu byaro, nyamara kikaba cyagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, bitari kugabanuka gusa ahubwo n’abagikoze bagafatwa bagahanwa.

Ubujura buciye icyuho, ubusanzwe bukorwa n’abantu badashaka gukura amaboko mu mifuka ngo bakore, b’inzererezi, usanga babyuka bicaye bategereje ko bwira ngo bajye kwiba, batungwe n’ibyo batavunikiye.

N’ubwo ubujura buciye icyuho bushobora gufatwa nk’icyaha cyoroheje, ababukora bashobora no gukora ibyaha bikomeye birimo no kwica, cyane cyane iyo uwo bagiye kwiba ageregeje kwirwanaho cyangwa kubarwanya, dore ko abenshi baza bitwaje ibyuma n’imipanga.

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha, abaturage nabo bakwiye kugira uruhare muri urwo rugamba, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Abaturage byaborohera kwerekana abo bagizi ba nabi, dore ko baba babazi neza kuko baba ari abaturanyi babo.

Ikindi cyatuma ibi byaha bigabanyuka ndetse bigacika, ni ugukora amarondo bagafatanya n’inzego z’umutekano, baramuka babonye aho icyo cyaha kiri gukorerwa cyangwa bakumva abo bagizi ba nabi bari gucura umugambi w’aho bari bukore icyaha, bagahita bamenyesha Polisi ikorera ku murenge wabo ndetse n’inzego z’umutekano ziri hafi, cyangwa bagahamagara kuri nimero itishyurwa y’112, bagahita batabarwa, maze izo nkozi z’ibibi zigafatwa.

Polisi y’u Rwanda kandi iributsa abaturage ko mu rwego rwo kwirindira umutekano no gukumira ubujura nk’ubu, nijoro mbere yo kuryama cyangwa kugira aho bajya ku manywa, bajya bareba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, mu gihe cy’ijoro bakibuka kwatsa amatara yo hanze ku bayafite, bakanihutira gutabaza mu gihe batewe n’abo bagizi ba nabi.

Polisi y’u Rwanda kandi ikomeje gusaba urubyiruko gukora imirimo yababyarira inyungu, aho gushaka gutungwa n’ibyo abandi baba babiriye ibyuya, byanatuma bishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Polisi y’u Rwanda ikaba ifite intego y’uko abanyarwanda baba mu gihugu gitekanye, ariko iyi ntego ntiyagerwaho abanyarwanda bose batabigizemo uruhare.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →