Rusizi: Nta muturage winjiza Ibiro birenze kimwe by’umuceli hitwajwe ubuziranenge

Abatuye mu murenge wa Bugarama, akarere ka Rusizi bavugako iyo bavuye guhaha umuceri uri hejuru y’ikilo kimwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo batemererwa kuwinjiza.

Aba baturage, bavuga ko bagera ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo abashinzwe abanjira n’abasohoka, bakabasaka uwo basanze atwaye umuceri urihejuru ya kilogarama imwe bakabimwambura bamubwirako bitujuje ubuziranenge.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru w’intyoza.com, bavuga ko ikibatera kujya guhahira umuceri muri Kongo, ahanini ari uko ariho bawubona kugiciro gito, ikindi kandi ngo abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama, bagera aho bakumbura umuceri.

Kuba bagera aho bakumbura kurya umuceri kandi bawuhingira, biterwa ngo nuko Koperative bibumbiyemo, itinda kubaha umuceri bajyana kurya mu ngo zabo kandi umuceri uba uhunitse munzu za Koperative.

Aba baturage, bagira bati“ Impamvu tujya guhahira umuceri muri Kongo, ahanini  biterwa n’inzara tuba dufite, ndetse n’ibiciro bihanitse tuguraho umuceri wo mu Rwanda, umuceri uva muri Kongo uba uhendutse cyane.”

Mu kiganiro umunyamakuru w’intyoza.com yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harelimana Frederic, yatangaje ko icyo kibazo kivugwa n’abaturage ko babuzwa kwinjiza umuceri urihejuru y’ikilo kimwe ko ntabyo bazi nk’ubuyobozi bw’akarere.

Yagize ati“ Ubundi buriya abaturage bacu batuye muri biriya bice bya Bugarama, ni abantu usanga akenshi bahahira muri Kongo, kuko ubona ko begereye cyane ku mupaka. Ikibazo nk’icyo cyo kubuza abaturage kwinjiza umuceri urengeje ikilo kimwe hariya kumupaka ugabanya u Rwanda n’Igihugu duturanye cya Kongo, ni ubwambere tucyumvise, ariko buriya ubwo tukimenye tugiye kubikurikirana, tumenye impamvu yabyo.”

Abaturage bavuga kandi ko iyo bageze kumpaka bafite umuceri bavanye muri Kongo, abashinzwe abinjira n’abasoka kumupaka w’u Rwanda na Kongo baba bwirako utujuje ubuziranenge ubundi ngo babategeka kuwusubizayo.

Kuba abaturage bavuga ko babuzwa kwinjiza ibilo birenze kimwe by’umuceri ngo kuko udafite ubuziranenge, mu gihe basubijwe Kongo bakagaruka bafite ikilo kimwe gusa, bakemererwa ku kinjiza, bibatera urujijo rwo kwibaza uburyo bagura umuceri wo kurya urenze ikilo kimwe ntugire ubuziranenge ariko bawukuraho ikilo kimwe gusa ukagira ubuziranenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →