Kamonyi: Njyanama yateye utwatsi iby’Amazu 93 yubatswe nta byangombwa

Abaturage mu bice bitandukanye by’Imirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge, bikinze ibihe by’amatora bubaka amazu 93(avugwa) nta byangombwa bafite, nyuma yo gutahurwa n’ubuyobozi, ikibazo cyashyikirijwe Nyanama ngo igire icyo igikoraho ariko igitera utwatsi aho yagisunikiye Nyobozi ngo irwane nacyo nk’igifite mu nshingano.

Amazu 93 (Niyo avugwa) yubatswe n’Abaturage mu mirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge nta byangombwa bafite. Bikinze ibihe by’amatora barubaka, aho bavumburiwe n’ubuyobozi, ikibazo cyashyikirijwe Inama Njyanama y’akarere ka Kamonyi yateranye tariki 30 Kanama 2017 ngo ikigeho ariko igitera utwatsi ivuga ko kireba Nyobozi, ko ariyo isabwa kugikemura.

Amazu yatanzwe muri Raporo yakozwe n’Ibiro bishinzwe iby’Ubutaka, yubatswe hagati mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2017, ubwo ubuyobozi muri rusange mu gihugu bwari mu myiteguro y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu. Aya mazu yashyizwe mu byiciro bitatu ariko byose bidafitiwe ibyangombwa byo kubaka.

Tuyizere Thadee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi asobanura iby’imyubakire y’aya mazu n’ibyiciro byayo, yagize ati” Hari abantu bubatse ahagenewe nubundi kubakwa, banubakisha ibikoresho byahagenewe ariko bakora ikosa gusa ryo kutaka ibyangombwa. Ubundi amabwiriza avuga ko uwubatse inzu wese adafite icyangombwa ivaho. Ikiciro cya kabiri ni; Abantu bubatse ahagomba kubakwa ariko bakubaka inzu zitajyanye n’urwego rw’aho hantu bakanubakisha ibikoresho bitahagenewe. Ikiciro cya gatatu ni; Abubatse ahataragenewe kubakwa.”

Meya Tuyizere, abona ko abubatse bakurikije igishushanyo mbonera cyashyizweho nubwo nta byangombwa byo kubaka basabye ngo bacibwa amande aho gusenyerwa. Muri iri yubakwa ry’aya mazu, mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe, hagaragaye ko hakekwa abatari bake mu bayobozi mu nzego zibanze bagize uruhare mu iyubakwa ryayo kubera kuryamo Ruswa.

Nyuma yo gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri iki kibazo no kumva uko ubuyobozi bw’akarere bugisobanura, Abajyanama banze kugira icyemezo bafata ngo kuko kugenzura iyubahirizwa ry’Igishushanyo mbonera biri mu nshingano za Komite Nyobozi y’Akarere.

Karuranga Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi agira ati” Umuntu wubatse Inzu mu buryo butemewe, akubaka ahatemewe ntabwo bisaba kuza muri Njyanama ngo uwo muntu asenyerwe, nicyo kintu twashoboye kugaragaza, ariko binajyanye nuko ikibazo si abo baturage gusa, harimo ahubwo n’abayobozi bagira uburangare, yewe bamwe hari n’abadatinya kuvuga ko hari abaryamo Ruswa, ibyo rero byaganiriweho ko ari ubuyobozi bw’Akarere bugomba gufata ibyemezo bikwiye, haba kubaturage banyuranije n’amategeko, haba no kubayobozi barebereye cyangwa nabo bagizemo uruhare.”

Ikibazo cy’aya mazu yubatswe muri iyi mirenge nta byangombwa, amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko atari aha honyine, ariko kandi ngo hari abayobozi bamwe bihishe inyuma yiyubakwa ry’aya mazu dore ko harimo n’amwe y’abifite ndetse n’abatari bacye bivugwa ko batanze Ruswa ku bayobozi batandukanye ari nabo ngo ubwo bavumburwaga babwiye bamwe mu bubatse kwandika basaba kubabarirwa.

Gufata icyemezo kuri aya mazu na banyirayo bayubatse nta byangomwa, Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yabiteye utwatsi ibiha Nyobozi ngo irwane nabyo, hategerejwe kurebwa niba amategeko n’amabwirizwa azubahirizwa cyangwa se niba umutego wo kubaka nta byangombwa uzafata ubuyobozi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →