Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 7 bakekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda. 

Mu batawe muri yombi harimo batatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu ntara y’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali maze hafatwa abandi bane bakekwaho kuba aribo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka, yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’ubushinjacyaha.

Abafashwe bose ni: Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye , Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias.

Bose uko ari barindwi bamenyeshejwe uburenganzira bwabo bwo kugira ababunganira nk’uko biteganywa n’amategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →