• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abaturage barasabwa kwirinda ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi irimo n’imiyaga ikomeye-Polisi

Umwanditsi
September 7, 2017

Iyo imvura iguye ku rugero rukwiriye iba isoko y’uburumbuke, ubukungu n’iterambere; ariko imvura ivanze n’umuyaga mwinshi itera ibyago bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’umutekano wabo. 

Mu byago biterwa n’imvura y’amahindu cyangwa irimo imiyaga myinshi ikomeye harimo kuba isenya amazu; aho ibisenge by’amwe muri yo biguruka, inkuta zayo zikagwa cyangwa zikiyasa; ndetse hari n’igihe zigwira abarimo imbere, bamwe bikabaviramo urupfu, abandi bagakomereka.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi igaragaza ko kuva uku kwezi gutangiye kugera ku itariki 5 Nzeli 2017 imvura yaguye mu bice bitandukanye  by’igihugu yangije inzu zituwemo 293, hegitari 178 z’imyaka n’imiyoboro ibiri y’amashanyarazi; kandi ko yasenye ibyumba by’amashuri bitatu, insengero enye n’inyubako za Leta ebyiri.

Iyi Minisiteri, igaragaza kandi ko ibyago byatewe n’imvura yaguye muri iyo minsi itanu byakomerekeje abantu batanu; bihitana amatungo abiri.

Umuvugizi wayo, Twishime Claude yavuze ko abenshi mu bo yasenyeye batuye mu manegeka; abandi bakaba bari batuye mu mazu adakomeye, atanaziritse.

Yagiriye abantu inama yo kuzirika ibisenge by’inzu zabo kugira ngo umuyaga utabigurukana, kwirinda gutura mu manegeka; kandi asaba abahatuye kuhimuka bakajya gutura ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati,”Buri wese aributswa gucukura umwobo ujyamo amazi ava ku nzu kugira ngo atagira uwo asenyera; kandi asabwa kuwutwikiriza ikintu gikomeye kugira ngo hatagira uwugwamo. Abantu bakwiye kandi gusibura imiyoboro y’amazi kugira ngo akomeze aho agenewe kujya. Iyo hagize ikiyazitira ahindura icyerekezo; bityo akaba yateza ibyago birimo no kuba yasenya amazu.”

Polisi y’u Rwanda uretse kuba ishinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo; iri mu nzego za Leta zishinzwe gutabara abahuye n’ibyago byatewe n’ibiza muri rusange. Mu byo ikora harimo gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda gufata ingamba zo gukumira icyo ari cyo cyose cyateza ibyago, byaba ibishobora guterwa n’imvura nyinshi cyangwa ibindi biza; ubu bukangurambaga ikaba ibukora kubera ko izirikana ko ibiza bihungabanya rubanda bikanagira ingaruka ku iterambere ry’igihugu dore ko hari ubwo bisenya ibikorwa remezo.

Umuvugizi Mukuru wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yasabye buri wese gukurikiza amabwiriza y’inzego za Leta zishinzwe gukumira no kurwanya ibyago n’ibiza aho avuga ko ntawabuza imvura y’amahindu kugwa; ariko ko bishoboka gukumira ndetse no kwirinda ibyago bishobora guterwa na yo. ”

Yagiriye buri wese inama yo gufata ingamba zo kwirinda ibyago biterwa n’ibiza akurikiza amabwiriza y’inzego zishinzwe kubikumira no kubirwanya.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Hadassa says:
    September 8, 2017 at 12:26 pm

    Banza urangize dosiye y aba Rwigara…Noneho mwabaroshye he?

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga