Kamonyi: Guverineri Mureshyankwano yanenze imyitwarire y’abayobozi mu iyubakwa ry’amazu

Mu murenge wa Runda, mu bihe by’amatora u Rwanda ruvuyemo, hubatswe amazu menshi nta byangombwa kandi abayobozi byitwa ko bahari, abayobozi banenzwe imyitwarire yabo muri iki kibazo, uretse kunengwa banahawe gasopo ko uzagaragarwaho no kurebera cyangwa se uburangare inzu ikubakwa nta byangombwa azabyirengera, ko ibihano bimutegereje.

Utugari twa Muganza na Ruyenzi two mu murenge wa Runda, nitwo Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yanyuzemo asura. Harebwaga ahanini ikibazo cy’amazu yubatswe nta byangombwa, akubakwa abayobozi batandukanye barebera. Yagaye mu buryo bweruye bamwe mu bayobozi, uruhare rwabo mu buryo bunyuranye mu gutuma aya mazu yubakwa, yasabye kandi ko amategeko yubahirizwa uko ari izi nzu zigasenywa.

Mureshyankwano, hamwe n’abo bari kumwe barimo n’ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi, batunguwe no gusanga amazu atari macye yarubatswe nta byangombwa kandi aho yubakwa byitwa ko hari inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zitandukanye. Aya mazu, amenshi ngo yubatswe mu bihe by’amatora u Rwanda ruvuyemo.

Bamwe mu bayobozi cyane abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, ubwo babazwaga iby’iyubakwa ry’aya mazu n’uruhare rwabo mu gutuma yubakwa, batangaga impamvu zitandukanye; bamwe bavuga ko batari bahari, abandi ko abaturage babananiye, abandi bakavuga ko babuze uko bagira kubera impamvu z’abo bavuga ko babonaga nta handi babashyira n’izindi mpamvu.

Aha, bamwe mubayobozi b’utugari tugize Runda basobanuzwaga impamvu amazu yubatswe barebera.

Nyuma y’uru rugendo, Guverineri Mureshyankwano yicaranye n’abayobozi bari kumwe mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Runda baraganira ariko mu mvugo ye, aberurira ko atanyuzwe n’ibisobanuro ndetse nibyo yabonye aho yanyuze. Yasabye aba bayobozi kwisubiraho no kuzirengera ingaruka zo kureka abantu bakubaka mu buryo bunyuranije n’amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire.

Yagize ati” Nta muntu ubundi wemerewe kubaka inzu adafite icyangombwa yahawe n’akarere, ariko bintera kwibaza iyo ugeze kunzu nka hariya twagiye tunyura, ugasanga inzu yarubatswe mu buryo budakurikije amategeko, ikubakishwa ibikoresho bitemewe, ikarinda aho yuzura, yewe rimwe na rimwe bikagera n’aho banayituramo kandi ubuyobozi buhari, ibi bigaragaza intege nke z’ubuyobozi. Mushyireho ingamba, mukumire ko hagira inzu yongera kubakwa, inzego zirahari kugera mu midugudu, hariyo abantu benshi ntakwirirwa nsubira mubyo batorewe, mukurikirane umunsi ku wundi, ntabwo tubuza abantu kubaka ariko hubake ufite ibyangombwa.”

Guverineri Mureshyankwano, yagize kandi ati” Bayobozi, nta nzu nimwe igomba kuzamuka ahantu uyoboye itujuje ibisabwa, nta cyangombwa cyo kuyizamura, muragomba kubihagarika kandi vuba. Izo mwarangaye zikahajya nazo mugomba kuzikuraho, Kugira ngo bihagarare bisaba ko hafatwa ingamba zikaze, Ndashaka kuvuga ko umuyobozi inzu zizazamuka aho atuye, atabigaragaje, atafashe ingamba zo kugira ngo zitazamuka azabihanirwa, mubyumve muve hano mubizi, agomba kubihanirwa, byumvikane gutyo.”

Aha, ni mugice cya Ruyenzi, amenshi muri ayo mazu y’amabati yera nta byangombwa byo kubaka afite.

Muri Raporo yatanzwe mu nama Njyanama y’akarere iheruka, hagaragajwe amazu atarenga 93 ngo yubatswe mu bihe by’amatora nta byangombwa, aba bayobozi bavuga ko inzu babonye mu tugari tubiri tw’umurenge wa Runda muri dutanu tuwugize zishobora kuba zirenga izatanzwe muri Raporo yahawe Njyanama nubwo nayo yabisunikiye Nyobozi ngo irwane nabyo dore ko ngo iyubahirizwa ry’igishushanyo mbonera ariyo bireba. Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko hari imirenge imwe yatangiye igikorwa cyo gusenya amazu yubatswe nta byangombwa nubwo bamwe batangiye kwibaza ngo impamvu hari arimo gusenywa hakaba n’andi adakorwaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →