Nyagatare: Gitifu w’Akarere yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa gatatu mu masaha yo kugicamunsi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere aho akurikiranyweho itangwa ry’isoko mu buryo butemewe.

Amakuru agera ku intyoza.com ndetse agashimangirwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, ahamya ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare bwana Mugabo Alexis ari mu maboko ya Polisi kuva kuri uyu wa gatatu tariki 6 Nzeli 2017.

IP Jean Bosco Dusabe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’uburasirazuba yahamirije intyoza.com amakuru y’itabwa muri yombi rya Gitifu Mugabo Alexis. Yagize ati” Ni ukuri, Mugabo Alexis Gitifu w’Akarere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi guhera ejo ahagana saa cyenda n’igice. Akurikiranyweho gutanga isoko ryo kubaka umuhanda uva Nyagatare werekeza Kizinga.”

IP Dusabe, atangaza kandi ko uyu muyobozi, Mugabo Alexis  muri yombi aje akurikira Kayitare Fred wari umukozi ushinzwe iby’amasoko nawe watawe muri yombi na Polisi mu minsi ishize.

Mugabo Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyagatare biteganijwe ko agomba kugezwa imbere y’ubushinjacyaha mu minsi itarenze itanu uhereye igihe yafatiwe nkuko IP Dusabe, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’uburasirazuba yabitangarije intyoza.com.

IP Jean Bosco Dusabe, yatangarije intyoza.com kandi ko nyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu mugitifu w’Akarere bwana Mugabo Alexis ngo iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba nta bandi baba barafatanije mubyo akurikiranyweho.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →