Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority-RRA) cyashyize ku mugaragaro itangazo riteza cyamunara inyubako ya UTC iherereye mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority-RRA), mu itangazo cyashyize ku mugaragaro bigaragara ko ryasinywe tariki ya 7 Nzeli 2017 nubwo intyoza.com yaribonye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzele 2017, RRA itangaza ko iyi nyubako igiye gutezwa icyamunara tariki 25 Nzeli 2017 kubera umwenda nyirayo abereyemo Leta.
Itangazo rigira riti:
Union Trade Centre cyangwa se UTC, benshi bakunze kwita inzu y’umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro, amakuru yagiye avugwa kenshi mu bihe byashize ko igomba gutezwa icyamunara ariko bamwe bakagirango ni amagambo gusa, ibyakomeje kuvugwa birashyize bishyizwe mu bikorwa, kubera Imisoro nyiri iyi nzu abereyemo Leta ishyizwe ku isoko nubwo hari ababihuza n’impamvu za Politiki.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com