Serivise zitangirwa mu kagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge, abaturage batari bacye muri kano Kagari bahamya ko udafite amafaranga 2000 bitoroshye kugira icyo bamumarira, ubuyobozi bw’akagari buvuga ko aya mafaranga ari umusanzu abaturage bemeye.
Serivise yose umuturage ashaka mu kagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge, bimusaba kwitwaza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri(niyo macye), kutayagira ngo bituma bamwe bahitamo kutagira Serivise bajya kwaka nkuko bamwe muri aba baturage babitangarije intyoza.com kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeli 2017.
Imvano y’aya mafaranga 2000 yakwa abaturage, ishingiye ku biro by’akagari bimaze imyaka isaga itatu byubakwa. Abaturage bavuga ko barambiwe kwakwa aya mafaranga aho utayafite ngo nta Serivise abona, bamwe bahamya ko bamaze kuyatanga inshuro irenze imwe.
Benshi mu baganiriye n’intyoza.com kuri uku kwakwa aya mafaranga afatwa nk’umusanzu w’inyubako y’Akagari, bahuriza ku kuba gutanga aya mafaranga byarahindutse nk’itegeko ku buryo utayafite agorwa no kubona Serivise.
Umwe muri aba baturage ku bitekerezo ahuriyeho na benshi mu baganiriye n’intyoza.com agira ati“ Natwe bimaze kudushobera, ibibazo tuba dufite mu buyobozi biratubangamiye, njyewe ubu nanze kongera gutanga amafaranga ibihumbi 2000, maze kuyatanga inshuro ebyiri, ntabwo nakongera bwa gatatu. Tumaze igihe dusiragira ku kagari ariko nta Serivise turabona, udafite amafaranga y’inyubako ntacyo bagukorera.”
Karake Francois Xavier, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkingo, ntabwo ahakana ko aya mafaranga atakwa abaturage, nubwo atemera ko nta wabuze Serivise kubwo kutayagira. Karake, yemera kandi ko hari abamaze kuyatanga inshuro irenze imwe, avuga ko ari ibyemezo bya Njyanama y’akagari ndetse ko n’abaturage ari ibitekerezo byabo.
Agira ati “ Bimaze kugaragara yuko umusanzu wabonetse ari mucyeya, mu bufatanye n’abaturage n’Inama Njyanama, hafashwe icyemezo cy’uko umuturage wari waragize icyo atanga tumwereka aho ibikorwa bigeze, nubundi kuko ari ibikorwa by’abaturage, umuturage akagira icyo yongera gutanga.”
Guhuza Serivise zihabwa abaturage no kubaka umusanzu w’inyubako, uyu muyobozi avuga ko atari uguhabwa serivise mbi.
Agira ati” Abaturage akenshi iyo ubagaragarije inshingano zibyo bagomba gukora, hari abumva babyishimiye, hari n’ababa bashaka gukwepa ibikorwa by’abandi baturage, uwo ushaka gukwepa akenshi niwe uvuga ko bamwatse andi mafaranga, kubaka akagari ni inshingano z’umuturage ariko nta nuwo duhutaza ngo tube twagira uwo twima Serivise ngo ni uko umusanzu runaka atigeze awutanga.”
Uwimana Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Nkingo yatangarije intyoza.com ko aya mafaranga yakwa umuturage ari umusanzu wemeranijweho, ahamya ko nta muturage wakagombye kwimwa Serivise ngo ni uko atayafite, avuga ko ashobora no kudatanga amafaranga agakora ibindi bikorwa.
Iyubakwa ry’aka kagari ka Nkingo rimaze imyaka isaga itatu, ugutinda kuzura kimwe n’uyu musanzu wa 2000 ni bimwe mu bituma abaturage binuba. Abatanze 2000 n’andi arenga cyangwa se ibikoresho n’ibindi bikorwa birenze ibihumbi bibiri, bamwe bavuga ko batishimiye ukwimwa serivise k’umuturage ngo kuko nta musanzu afite. Gukomeza kwakwa andi ngo ntibibanyuze. Amafaranga macye yakwa umuturage ni 2000.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com