Ingabo z’u Rwanda I Darfur zambitswe imidari y’Ishimwe ya LONI

Abasirikare b’u Rwanda bo muri Batayo ya 49 bari mu butumwa bw’Amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani I Darfur, bambitswe imidari y’ishimwe ku ruhare rwabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Kuwa 12 Nzeri 2017, Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 49 (RWANBATT49) zibungabunga amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudan (UNAMID), bambitswe imidari y’ishimwe ya Loni kubera uburyo badahwema kugaragaza imikorere ya kinyamwuga mu kugarura amahoro n’umutekano i Darfur.

Nkuko urubuga rw’igisirikare cy’u Rwanda dukesha iyi nkuru rubitangaza, Umuhango wo kubambika imidari wabereye ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 49 zibungabunga amahoro muri Loni i Kabkabiya mu Majyaruguru y’Intara ya Darfur muri Sudan.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNAMID w’ agateganyo, Maj Gen Fida Hussain Maalik, mu izina ry’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bwa UNAMID.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, yashimiye ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 49 uruhare bagira mu kubungabunga amahoro muri UNAMID kuva batangiye ubutumwa bwa Loni mu gice cya Kabkabia mu mwaka wa 2016.

Gen Fida Hussain Maalik yagize ati: “Maze kugenzura imikorere ya Batayo zose zikorera ubutumwa bw’amahoro muri UNAMID, nshimishijwe no kuvuga ko uruhare rwa Batayo ya 49 y’ingabo z’u Rwanda zigira mu butumwa bwa UNAMID bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gice cy’Amajyaruguru ya Darfur ko ari ingirakamaro”.

Gen Fida Hussain Maalik, yakomeje ashimira ingabo z’u Rwanda za batayo ya 49 uburyo zigirana imikoranire myiza n’abaturage ba Sudan mu gihe bamaze mu butumwa, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi babakorera hamwe n’ibikorwa by’iterambere bageza ku baturage, urugero nko mu gihe gito kiri imbere biteganyijwe ko UNAMID izashikiriza abaturage ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya EL SIREAF, iryo shuri rikaba ryarubatswe n’ingabo z’u Rwanda za batayo ya 49.   

Mu izina ry’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bwa UNAMID, Maj Gen Fida Hussain Maalik, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda uburyo igira uruhare rukomeye mu gushigikira ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro n’umutekano. Ingufu u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, byatumye ruba kimwe mu bihugu bitanu bya mbere mu kugira umubare munini w’abasirikare na polisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi.   

Umuyobozi wa Batayo ya 49 y’ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro i Kabkabia muri Darfur, Lt Col David Musirikare mu ijambo rye nawe yashimiye ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 49 ziri mu butumwa bw’amahoro, ba Ofisiye n’Abasirikare uburyo bakomeza kugaragaza ikinyabupfura no gukora akazi kinyamwuga mu mezi 10 bamaze mu butumwa.

Lt Col David Musirikare yagize ati: “Igikorwa cy’uy’umunsi kigaragaza ubuzima bwacu mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano. Nshimishijwe ni uko iyi midari twambitswe igomba kuzatubera inyongera ikomeye mu ndangagaciro zacu mu bijyanye no gukora akazi neza, ubwitange mu kurinda abaturage ndetse no mu kandi kazi kose kajyanye n’ubutumwa dukorera muri UNAMID”.

Mu bandi banyacyubahiro bari bitabiriye uwo muhango harimo; Umuyobozi wa Kabkabiya, Dr Adam Mohammed Adam Saleh, Uhagarariye Umukuru w’ingabo za Burigade ya 21 muri Kabkabiya, Maj Fatila Amani, ukuriye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bwa UNAMID, Col S Ndamukunda, Uwungirije Umugaba w’ingabo za UNAMID mu gice cy’Amajyaruguru ya Darfur, Col A Gasana hamwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →