Musanze-Kinigi: Abaturage, Nyuma yo kwitandukanya n’ibyaha byaharangwaga biteje imbere
Abaturage b’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, barahamya ko bageze kure mu iterambere nyuma yo guca ukubiri ndetse bakagira uruhare mu guhashya burundu ibyaha byababeraga imbogamizi mu iterambere ryabo.
Ibi byaha byari ku isonga ni amakimbirane yo mu ngo yaterwaga ahanini n’ubuharike ndetse no kwangiza ibidukikije bishingiye ku buhigi bwakorerwaga muri Parike y’ibirunga. Ibi ni ibivugwa na bamwe muri bo, ubwo twabasuraga tariki ya 13 Nzeri 2017.
Umusaza witwa Ndibabaje Assiel Katarya wo mu kagari ka Kampanga mu mudugudu wa Nyejuru mu murenge wa Kinigi, asanzwe ari muri komite z’abaturage zo kwicungira umutekaco (CPC’s) muri ako gace, yavuze ko ubuharike wari nk’umuco muri ako gace, ukabadindiza mu iterambere ndetse ukanagira ingaruka mbi ku mutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati:” byari nk’umuco. Umugabo yazanaga umugore wa kabiri, uwa gatatu… ugasanga ni nk’ishema. Amasambu icyo gihe yari ahari ndetse menshi pe! Abagore nta shyari bagiranaga kuko buri wese yabaga afite ubutaka buhagije. Ubu rero byarahindutse kuko abantu bagiye biyongera. Imirima yabaye mike. Ingaruka z’ubuharike ku bantu baba bagishaka abagore benshi zirimo amakimbirane ya buri gihe yo mu miryango, abana ntibiga n’ibindi byinshi. Ndetse n’amategeko yo kurwanya ubuharike yagiyeho. Natwe kandi dufasha inzego zibishinzwe gukangurira abaturage kurwanya ubuharike kuko bitera ibibazo byinshi.”
Munyentwari Theogene na Uwimbabazi Florence ni bamwe mu bayobora bagenzi babo b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu murenge wa Kinigi, bavuze ko mu rwego rwo kurwanya amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byaha, bajya mu ngo zifitanye ibibazo bakabereka uburyo bagomba kubikemura.
Uwimbabazi yagize ati:” mu rwego rwo gutanga umusanzu wacu mu gucunga umutekano no kurwanya ibyaha, twifashisha umugoroba w’ababyeyi cyangwa inteko z’abaturage tugacishamo ubutumwa bwacu, tuganira n’abaturage uburyo bakemura amakimbirane yo mu miryango. Tuboneraho n’umwanya wo gukangurira urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge cyane cyane kanyanga tubereka ingaruka zabyo”.
Mu bindi bibazo byahungabanyaga umutekano ubu bikaba bisa n’aho byacitse ni ubuhigi bwakorerwaga muri Pariki y’ibirunga.
Bizimana Emmanuel na Ndungutse Francois bahoze ari abahigi muri iyo pariki. Ndungutse Francois yagize ati:” nahoze ndi rushimusi w’inyamaswa ariko ubu narabiretse nkorana na koperative z’abakoraga iki cyaha mu gukangurira abandi kubivamo no kurinda pariki. Bizimana Emmanuel nawe wavuye mu buhigi yagize ati:” twahigaga imbogo, ifumberi, impongo tukarya inyama bikarangirira aho. Twangizaga n’ibiti tugatema ibyo kubaka, kuboha inkoko, imitiba, gushaka imiti gakondo n’ibindi. Muri ibi byose ntacyo nakuyemo. Ubu Leta yadushishikarije kubivamo none ubu tumeze neza”.
Aha niho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Nsengiyumva Aimable, ahera yemeza ko ibi bikorwa byose byavuzwe hejuru byabangamiraga umutekano, ariko muri iki gihe abaturage biyemeje kubireka bakaba babonamo inyungu nyinshi.
Ku bahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa; ubu bubakiwe amashuri y’abana babo, amavuriro, amazu, imihanda n’ibindi, ndetse bo ubwabo n’abaturage baturiye Pariki bakora ubucuruzi bw’imitako n’ibindi bikabafasha kwiteza imbere kubera umusaruro uva mu bukerarugendo.
Yakomeje avuga kandi ko mu bindi byaha bishingiye ahanini ku buharike birimo, amakimbirane yo mu ngo, urugomo n’ibindi; ngo byaragabanyutse ku buryo bugaragara kubera inama zihoraho bagirana n’abaturage binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, inteko z’abaturage ndetse kuzuza buri gihe ikayi y’abinjira n’abasohoka bityo bakamenyekana.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, we yavuze ko kuba amarondo kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge akorwa neza, ndetse n’imikoranire n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ; komite z’abaturage (CPC’s) ndetse nabo ubwabo, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha n’abandi ngo nibyo byatumye ibyaha bigabanyuka kugera ubu.
Yasoje asaba ko ubu bufatanye n’imikoranire myiza byakomeza cyane cyane mu guhererekanya amakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com