Kamonyi: Isenywa ry’Amazu rirakomeje, imvura yasanze bamwe ku gasozi

Bamwe mu baturage mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi, basenyewe amazu bivugwa ko yubatswe hirengagijwe amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire, imvura yasanze bamwe ku gasozi ntaho kwikinga, amarira ni menshi, bamwe mu bayobozi baratanga umuti ukarishye.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 20 Nzeli 2017 ubwo imvura yari imaze guhita bamwe ntaho kwikinga bafite, bavuga ko batari kumva neza ibiri kubabaho, ko barimo gusenyerwa mu gihe banyirabayazana aribo bayobozi mu zibanze barimo kubahunga. Bavuga ko bakagombye kuryozwa icyo bafata nk’akarengane barimo kugirirwa ngo kuko bubatse ubuyobozi buhari, bubibafashijemo ndetse bamwe babariye amafaranga.

Mu ntero imwe ya benshi mu baganiriye n’intyoza.com, ubwo imvura yari ihitutse bamwe barimo bashaka uko bashyira shitingi ahasenywe ngo babone aho barara, abandi bajya gucumbika mu bavandimwe n’inshuti, bavugaga ko abayobozi b’inzego zibanze aribo ba nyirabayazana b’akaga barimo bahura nako.

Imvura yasanze bamwe ku gasozi babura uko bigira.

Bamwe muri aba baturage twasanze mu mudugudu wa kibaya, Akagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda bagira bati” Nta nzu yazamuwe nijoro, dufite inzego z’ubuyobozi hano, baraturetse ndetse bamwe baturira amafaranga, bakwiye kuba aribo bari mu kubazwa ibi byose, umuturage kenshi agendera kubyo ubuyobozi bumwegereye bumubwiye cyangwa bwemeye. Twarubatse none baradusenyeye, imvura iduhitiyeho abayobozi badusenyeye bagiye, abatwegereye ndetse banareberaga nta numwe wabona, aka ni akarengane.”

Akababaro karenze akandi aba baturage bagaragaza ngo ni uburyo bamwe barimo basenyerwa hakaba abandi badasenyerwa ngo kubera ruswa bavuga ko itubutse batanze, hari ngo n’ababwirwa ko bazacibwa amande inzu bubatse ntizisenywe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe iterambere ry’abaturage bwana Harelimana Ciriaque, yatangarije intyoza.com ko nta nzu nimwe yubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire igomba gusigara ihagaze, ko ndetse abayobozi babigizemo uruhare bagomba kubihanirwa.

Yagize ati” Ntawe ubijyaho impaka, ntabwo ndajya kubwira meya ngo dohora iyi nzu buretse kuyisenya, yo turayisenya. Ibintu byarakozwe umuntu yariye ruswa, hari ibimenyetso, byo tuzamuhana, “Ni biba ngombwa ko dukubura ikipe yose tuzayikubura.” Iyo utuma umuturage yubaka ejo ukaza kuyisenya uba umuteranya n’ubuyobozi kandi ku nyungu zawe.

Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transparency International Rwanda (Umuryango ufite mu nshingano zawo kurwanya ruswa n’akarengane) yabwiye intyoza.com ko abaturage batakagombye kuba aribo barimo kuryozwa iby’iyi myubakire idakurikije amategeko.

Agira ati” Ntabwo nshyigikiye na gato abubaka ahatemewe, gusa njywe icyo mvuga, ndavuga ngo Ikibazo cyigera ku baturage bonyine, nta nzu izamuka ijoro rimwe, abayobozi baho bitwaza ngo bari bahugiye mu matora, njye si mbyemera. Ntabwo bari abakandida, bagiye mu kwiyamamaza kw’abakandida no gutora nkuko twese twabigiyemo kandi akazi kacu ka buri munsi nti kigeze gahagarara, bibyitwaza rero.”

Ingabire Marie Immaculee, akomeza agira ati” kugira ngo uyu muco ucike, ni uko abayobozi bashinzwe imyubakire n’abakuru b’imidugudu, ab’umutekano n’ababigizemo uruhare bose aho hantu baba bakwiye guhanwa, igihe cyose batarahanwa, higira utubeshya ngo arimo arabirwanya, ntabwo ariho abirwanya ahubwo arimo arahana uruhande rumwe.”

Ikibazo cy’inzu zubatswe nta byangombwa, izubatswe ahatemewe mu karere ka kamonyi gikomeje guhangayikisha abaturage batari bacye, bamwe imvura yatangiye kubanyagirira ku misozi nyuma yo gusenyerwa, ubuyobozi bukajije umurego buvuga ko nta nzu igomba gusigara mu gihe abasenya hari izo basimbuka ndetse bigatera ibibazo mu baturage, nta muyobozi urabihanirwa ngo bibere abandi urugero, haribazwa niba uku gusenya kuzakomeza mu gihe amazu yubatswe asaga 560 mu karere kose.

Aba baturage, imvura yari ihitutse barimo basiza aho barambika shitingi ngo babone aho barara.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →