Itsinda ry’intumwa 4 zaturutse mu gihugu cya Mali, kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeli 2017 zasuye Polisi y’u Rwanda zisobanurirwa ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kurwanya ruswa no gufasha muri gahunda za Leta kugirango zijye mu bikorwa.
Izi ntumwa, zaje ziyobowe na Moumouni Guindo uyobora ibiro by’igihugu bishinzwe kurwanya inyerezwa ry’ibya Leta ari kumwe n’abandi bavuye mu bugenzacyaha, no mu rukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Mali.
Zikigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, zakiriwe n’ umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ubugenzuzi bw’umurimo muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi wabasobanuriye ku buryo burambuye ku ruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ruswa n’ibikorwa byo kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, haba mu bapolisi no mu baturage ndetse n’ingamba yashyizeho mu kubishyira mu bikorwa.
ACP Mbonyumuvunyi, yabwiye izi ntumwa ko ruswa itaranduka hatariho ubushake bwa Politiki aho yagize ati:” Nka Polisi ishinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, biradufasha kuko kurwanya ruswa biri mu byo na Leta yacu ishyiramo ingufu kandi inyigisho zivuga ububi bwayo zigera kuri buri wese.”
Yasobanuriye izi ntumwa ko, muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko no mu zindi nzego muri rusange, hari umuco wo kutihanganira ruswa kandi hagenda hashyirwaho ingamba ziyikumira aho yatanze urugero rw’amategeko n’ibihano biteganywa kuri ruswa, ku bufatanye hagati ya Polisi n’izindi nzego zifite kuyirwanya mu nshingano n’ibindi.
Aha yagize ati:” Ubutabera, ubushinjacyaha, urwego rw’Umuvunyi, itangazamakuru n’izindi nzego ni bamwe mu bafatanyabikora ba Polisi mu kurwanya ruswa, ikindi ni uko n’abaturage, biciye mu nyigisho Polisi ibaha mu buryo buhoraho, batangiye kumva ububi bwayo, nabo badutungira agatoki aho igaragara.”
ACP Mbonyumuvunyi, yavuze ko n’ubwo hakoreshwa imbaraga mu kurwanya ruswa, hakiriho imbogamizi nkeya aho yagize ati:” Kubera serivisi nyinshi duha abaturage kandi icyizere bafitiye Polisi kikaba cyarazamutse, ntihabura bamwe bagikoresha nabi maze bakijandika muri ruswa, turabahana ari nako dukomeza kwigisha bagenzi babo.”
Mu zindi ngero yatanze zo kurwanya ruswa, yavuze ko hashyizweho uburyo abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga babikora hifashishijwe ikoranabuhanga, ikigo cy’amahugurwa cya Polisi (Ethic Centre), ubukangurambaga no gukoresha imbuga nkoranyambaga, n’izindi ngamba.
Moumouni Guindo wari uyoboye izo ntumwa yavuze ko basuye u Rwanda ngo barwigireho uburyo rukoresha mu kurwanya ruswa no kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ibyo rumaze kugeraho agaragaza uburyo Polisi y’u Rwanda iri muzambere zabashije kurwanya ruswa kandi igakorana n’abaturage neza.
Yagize ati:” Ibyo twabonye ni byo nari niteze kuko Polisi y’u Rwanda ifite ubunararibonye n’ubushake mu kurwanya ruswa kandi ishishikajwe no gukora kinyamwuga, tukaba tugomba kuyigiraho niba dufite aho dushaka kugeza igihugu cya Mali natwe.”
Yongeyeho ati:” Aha mpakuye ibitekerezo bihamye ngomba kujyana iwacu kandi nizeye ko hari akamaro bizagirira igihugu cyanjye.
Avuga ku kintu cy’umwihariko yahakuye, Moumouni yagize ati:” Ibanga ni ubushake bwa Leta n’izindi nzego z’igihugu zikorera hamwe.Twashimishijwe n’uko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego mu kurwanya ruswa, ndetse n’ingamba yashyizeho mu kuyikumira no kuyirwanya”.
Mu ruzinduko zifite mu Rwanda, izi ntumwa zasuye kandi Urwego rw’Umuvunyi, ubushinjacyaha bukuru, Transparency International ishami ryayo ry’u Rwanda ndetse n’ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com