Mu gihe isenywa ry’amazu bivugwa ko yubatswe hadakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire rikomeje, ubuyobozi bw’akarere bwatanze ihumure rishobora gutuma hari inzu zicibwa amande aho gusenywa.
Tuyizere Thadee, umuyobozi wagateganyo w’Akarere ka Kamonyi aganira n’intyoza.com ubwo yari amaze kuganira n’abaturage b’Akagari ka Kabasanza mu murenge wa Runda tariki 26 Nzeli 2017, yatangaje ko inzu zose zubatswe mu buryo butuhahirije amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire zitazasenywa, ko bahisemo kugira izitari nke zizacibwa amande bitewe n’aho zubatse nuko zubatswe.
Yagize ati “ Ziriya nzu ziri mu byiciro, hari nk’Inzu zubatswe ahagenewe kubakwa ari ku mudugudu cyangwa ahandi mu gace ko kubakwa, akubakisha ibikoresho byabugenewe, icyo atakoze gusa ari ugusaba ibyangombwa, izo nzu nubundi iyo asaba ibyangombwa niyo yari kubaka, aho rero acibwa amande ajyanye n’ikiciro inzu yubatse irimo ariko noneho agahabwa ibyangombwa agakurikiza amabwiriza.”
Umuyobozi w’agateganyo w’karere ka Kamonyi, atangaza kandi ko ku bandi bubatse ahatemerewe guturwa nk’ahagenewe ubuhinzi cyangwa se nk’uwagiye akubaka akazu ka metero 2 kuri eshatu nubwo yaba yarayubatse mu gice kigenewe gutura izo ngo zigomba kuvaho nta kabuza.
Tuyizere, akomeza avuga ko mu rwego rwo gusenya no kwereka abaturage ko nta nzu yubatswe mu buryo butubahirije amategeko igomba gusigara ngo bahereye kuzubatswe n’abayobozi kuko ngo babaye urugero rubi kubo bayobora
Amazu yubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire mu karere ka kamonyi arasaga 560, ubuyobozi butangaza ko amenshi muyubatswe ari azacibwa amande hanyuma asigaye agasenywa. Amande mu bice bitandukanye ku muntu wubatse inzu idakurikije amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire ari hagati y’ibihumbi ijana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com