Muhanga: Abayobozi 9 barimo ba Gitifu 2 b’Imirenge banditse basezera Akazi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b’Imirenge hamwe n’abakozi bashinzwe iby’ubutaka ndetse na bamwe mu bayobozi mu tugari dutandukanye mu karere ka Muhanga banditse basaba gusezera mu kazi bakoraga.

Beatrice Uwamariya, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga aganira n’intyoza.com ku kibazo cy’isezera ry’aba bayobozi batandukanye, yavuze ko bose uko ari icyenda banditse basaba guhagarika imirimo bakoraga ku bushake bwabo, ko kandi bitagomba kuvugwa ko beguye kuko hegura umuyobozi watowe n’abaturage.

Yagize ati ” Icyambere ndabanza kunyomoza ikivuga ko beguye, nk’abatekenisiye ntabwo begura kuko badatorwa. Umukozi ava mu kazi abishaka cyangwa se yirukanwe. Ntabo twirukanye, icyo navuga ni uko hari abanditse amabarwa bamwe bavuga yuko bagiye mubindi, hari abagiye kwiga, hari abavuga ko bafite uburwayi karande kuribo kuburyo umuvuduko abantu bariho batawugenderaho. Nta muntu wirukanwe ahubwo ni abasabye guhagarika akazi kandi kugeza uyu munsi amabarwa yabo ntabwo turayasoma ngo twumve, turebe neza niba koko ari ngombwa cyangwa atari ngombwa, iyo umuntu asabye arahabwa cyangwa se nti bamwemerere.”

Meya Uwamariya, avuga ko abayobozi banditse ndetse ubuyobozi bukaba bwashyikiriye ubusabe bwabo ari; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu n’uwa Nyamabuye. Hari kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’utugari, Abakozi babiri bashinzwe iby’ubutaka ku mirenge, hari umukozi umwe ushinzwe imibereho myiza mu murenge hamwe na SEDO umwe wo mukagari ka Cyeza.

Aba bakozi bose bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ko banditse basaba guhagarika akazi, nubwo ngo basezeye ku bushake bwabo ngo harimo bamwe n’ubusanzwe bari bafite amakosa atatangajwe. Amakuru yandi agera ku intyoza.com ahamya ko benshi muri aba bayobozi  baba bakozweho n’igenzura ryabakorewe maze bagasanga hari uruhare bafite mu myubakire y’amazu atujuje ibisabwa n’amategeko ndetse ahandi ngo hakaba ibibazo by’umwanda ndetse n’amavunja.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →