• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
11/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
11/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
11/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Muhanga: Abayobozi 9 barimo ba Gitifu 2 b’Imirenge banditse basezera Akazi

Umwanditsi
September 29, 2017

Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b’Imirenge hamwe n’abakozi bashinzwe iby’ubutaka ndetse na bamwe mu bayobozi mu tugari dutandukanye mu karere ka Muhanga banditse basaba gusezera mu kazi bakoraga.

Beatrice Uwamariya, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga aganira n’intyoza.com ku kibazo cy’isezera ry’aba bayobozi batandukanye, yavuze ko bose uko ari icyenda banditse basaba guhagarika imirimo bakoraga ku bushake bwabo, ko kandi bitagomba kuvugwa ko beguye kuko hegura umuyobozi watowe n’abaturage.

Yagize ati ” Icyambere ndabanza kunyomoza ikivuga ko beguye, nk’abatekenisiye ntabwo begura kuko badatorwa. Umukozi ava mu kazi abishaka cyangwa se yirukanwe. Ntabo twirukanye, icyo navuga ni uko hari abanditse amabarwa bamwe bavuga yuko bagiye mubindi, hari abagiye kwiga, hari abavuga ko bafite uburwayi karande kuribo kuburyo umuvuduko abantu bariho batawugenderaho. Nta muntu wirukanwe ahubwo ni abasabye guhagarika akazi kandi kugeza uyu munsi amabarwa yabo ntabwo turayasoma ngo twumve, turebe neza niba koko ari ngombwa cyangwa atari ngombwa, iyo umuntu asabye arahabwa cyangwa se nti bamwemerere.”

Meya Uwamariya, avuga ko abayobozi banditse ndetse ubuyobozi bukaba bwashyikiriye ubusabe bwabo ari; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu n’uwa Nyamabuye. Hari kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’utugari, Abakozi babiri bashinzwe iby’ubutaka ku mirenge, hari umukozi umwe ushinzwe imibereho myiza mu murenge hamwe na SEDO umwe wo mukagari ka Cyeza.

Aba bakozi bose bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ko banditse basaba guhagarika akazi, nubwo ngo basezeye ku bushake bwabo ngo harimo bamwe n’ubusanzwe bari bafite amakosa atatangajwe. Amakuru yandi agera ku intyoza.com ahamya ko benshi muri aba bayobozi  baba bakozweho n’igenzura ryabakorewe maze bagasanga hari uruhare bafite mu myubakire y’amazu atujuje ibisabwa n’amategeko ndetse ahandi ngo hakaba ibibazo by’umwanda ndetse n’amavunja.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga