Muhanga: Uwikoreye ibyaha by’abantu ku Isi ni umwe, buri wese n’umutwaro we-Mayor

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Madamu Beatrice Uwamariya yakuriye inzira ku murima bamwe mu bayobozi bakomeje kwijandika mu bibazo by’imyubakire idakurikije amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire. Yasabye aba bayobozi hamwe n’abaturage  ko buri wese agomba kwikorera umutwaro we.

Mu nama Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Beatrice Uwamariya yagiranye n’abaturage mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeli 2017, inama yibanze cyane ku mazu yubakwa atujuje ibyangombwa, yasabye buri wese kwikorera umutwaro we mu makosa y’iyubakwa ry’amazu.

Beatrice Uwamariya, Mayor wa Muhanga aganira n’abaturage.

Agira ati ” Ubu twaje kugabana ibyaha cyangwa twaje kugabana amakosa, niba ari nanjye wayakoze cyangwa abo dukorana, abo mfiteho ubushobozi, n’ubwo ndafite nabwaka ahandi, umuntu wese wagize uruhare muri ibi bintu, buri wese azahanwa, kandi njye mbigeze kure. Uyu munsi nta muntu uzongera kujya mu mutaka w’undi, nta lifuti mu mutaka buri wese azajya abazwa inshingano ze. Ntabwo umuntu azajya aza ngo yemere ibyaha nk’aho ari Yezu Kirisitu, ni umwe gusa numvise, undi Yezu Kirisitu wavutse azanyiyereke.”

Abayobozi batandukanye bari mu Nteko y’abaturage.

Ubu butumwa busaba abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage kwikorera buri wese umutwaro we mu bibazo by’imyubakire idakurikije amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire, Madamu Beatrice Uwamariya yabuvuze agaragariza buri wese ko nta mbabazi ku makosa azamugaragaraho, ko buri wese azabazwa amakosa ye. Amazu muri rusange yubatswe mu karere ka Muhanga, ntabwo azwi umubare nkuko Meya Uwamariya Beatrice yabitangarije intyoza.com

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →