Nyarugenge: Polisi yafashe batatu bakekwaho gukora no gutanga Perimi mpimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Biryogo, umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, ku italiki ya 26 Nzeli 20017, bafatanwa n’ibikoresho bitandukanye bifashishaga mu gukora izo mpushya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko uwitwa Minani Assoumani hari abo ajya aha impushya zo gutwara ibinyabiziga, yamufatiye mu cyuho arimo kurutanga no kwakira amafaranga 20,000 yari asigaye nyuma y’uko yari yarahawe igice cya mbere nacyo kingana gutyo.

SP Hitayezu agira ati:” Tukimara kumufata, yahise ajya kutwereka aho azihimbira n’abo bafatanya maze dusanga bikorerwa muri cyber café y’uwitwa Muyogoro Abdoulkarim, ku bufatanye n’undi witwa Hategekimana Hamza, bose bahise bafatwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe tugishakisha undi bivugwa ko afatanya nabo.”

Kuri iki kibazo SP Hitayezu avuga ko  Polisi y’u Rwanda yoroheje uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse iyi serivisi ikaba yaranegerejwe abanyarwanda aho bari hirya no hino mu gihugu. Akaba ariyo mpamvu asaba abashaka gutunga impushya ko bakoresha aya mahirwe bahawe bagakorera izi mpushya, utsinze ikizamini akaruhabwa yarukoreye.

Aha yagize ati:” Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bagomba  kuba maso ndetse bagashishoza, kuko hari  ababa bashaka kwiba amafaranga y’abantu babagurisha bene izi perimi z’impimbano ndetse n’izindi mpapuro muri rusange, tuributsa kandi ko n’iyo urufatanywe nawe uhanwa n’amategeko.”

SP Hitayezu yongeyeho ati:” Twamaze kumenya ko aba bantu bafite isoko rinini mu bashaka akazi mu bigo bitandukanye, aho biba byasabye impushya zo gutwara ibinyabiziga mu byangombwa by’abapiganira imyanya y’akazi; aha tukaba dusaba abakoresha batandukanye gushishoza mu kwakira ibyangombwa by’abasaba akazi byaba ngomba bakabatuma iz’umwimerere kuko bakunze kubaha kopi zirimo n’iz’impimbano.”

Ingingo ya 609, ivuga ko, umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo kandi ya 610 yo ikagaragaza ko, umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →