Kamonyi: Inzu zubatswe mu kajagari zitumye abakozi bagera muri batandatu basezera imirimo

Abakozi mu nzego zibanze batandukanye barimo n’abashinzwe imiturire mu mirenge, bamaze kwandika basezera mu mirimo itandukanye babarizwagamo, birakekwa ko ari inkurikizi zishingiye ku iyubakwa ry’amazu atujuje ibyangombwa.

Abakozi batandukanye mu mirenge ya Runda, Rugarika na Musambira bamaze gusezera mu mirimo yabo itandukanye, barimo abakozi mutugari ndetse n’abakozi bashinzwe imiturire ku rwego rw’umurenge.

Amakuru yizewe agera ku intyoza.com ahamya ko aba bakozi barimo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, aba SEDO b’utugari batatu hamwe n’abakozi 2 bashinzwe imyubakire mu mirenge ya Rugarika na Musambira. Biravugwa kandi ko hari abandi bakitaba akanama gashinzwe imyitwarire mu karere aho hitezwe ko abatari bacye bashobora guhindurirwa aho bakoraga barimo na bagitifu b’Imirenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →