Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwambuye burundu umwambaro w’Ubupasitori abari abayobozi b’itorero n’abandi bafite inshingano z’ubupasitori nyuma yo gushinjwa guhemukira itorero.
Umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR, Rev. Ephraim Karuranga yatangarije intyoza.com kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017 ko abari bafite inshingano z’ubupasitori mu itorero rya ADEPR ndetse bamwe banabaye abayobozi bakuru baryo ko bazambuwe burundu ko kandi ari icyemezo kitajuririrwa.
Abo bambuwe inshingano ni; Rev. Pasitori Jean Sibomana wari umuvugizi w’itorero, Bishop Thomas Rwagasana wari umuvugizi wungirije w’itorero, Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe inyubako mu itorero, Pasitori Gasana Valens wari ushinzwe icungamutungo, Pasitori Salton Niyitanga.
Rev. Karuranga, atangaza ko uwari muri Dosiye wese mu barezwe akaba yari afite inshingano mu itorero ngo yazambuwe burundu.
Rev. Karuranga Ephraim, umuvugizi mukuru wa ADEPR yatangarije kandi intyoza.com ko kuba aba bose bambuwe inshingano z’ubupasitori mu itorero nti havugwemo Madamu Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari mu itorero ko we ari Umulayiki atari umupasitori.
Kwamburwa inshingano z’ubupasitori mu itorero ADEPR kw’aba bahoze ari abashumba ndetse bamwe muribo bakaba bari mu buyobozi bukuru bw’itorero ngo biterwa no kuba baragiriye ubuhemu itorero nkuko Rev. Karuranga Ephraim yabitangarije intyoza.com. ku bijyanye no kuba bakomeza kwitwa abakirisito mu itorero ngo nabyo bifite urundi rwego rubishinzwe, icyo bakoze ni ukubambura ubupasitori.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com