• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Igitekerezo: Perezida Paul Kagame akeneye abayobozi ki bo ku mufasha iyi Manda ya gatatu?

Umwanditsi
October 7, 2017

Umuvuduko wa Manda y’imyaka 7 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatorewe, ni umuvuduko usaba imbaraga zidasanzwe nkuko yabitangaje, ni umuvuduko kandi usaba gukora bidasanzwe, ni bande bashoboye bo kujyana nawe?

Imyaka ishize ari 14 Perezida Paul Kagame ayoboye u Rwanda nka Perezida watowe binyuze mu matora yabaye mu mwaka wa 2003. Mbere y’uyu mwaka yari ayoboye mu nzibacyuho kuko yasimbuye Perezida Pasiteri Bizimungu weguye mu mwaka wa 2000.

Mu miyoborere ya Perezida Paul Kagame, uretse n’ubutwari yagaragaje ubwo yarekaga amashuri muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda kandi akabigeraho ahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, yerekanye haba mu Rwanda no ku Isi ko ari umuperezida ukwiye, ufite ijambo kandi ufite impano igirwa na bacye. Yatumye u Rwanda rwongera kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, yahesheje umunyarwanda agaciro, yabashije kunga abanyarwanda ndetse acyura impunzi ibihumbi n’ibihumbagiza zari mu bihugu bitandukanye by’umwihariko mu Zaire (Kongo y’ubu). Yerekanye ko ari umuyobozi ukwiye.

Perezida Paul Kagame, yagiye agaragara kenshi mu kutihanganira amakosa atandukanye ya bamwe mu bayobozi bamufasha, abakebura, abacyaha ndetse byanyuzamo bakeguzwa, bagasezera kubwo kunanirwa cyangwa ku bw’amakosa, bamwe bagakurikiranwa ku byaha n’amakosa babaga bakoze mu kazi.

Mu buyobozi bwe; igitsure no kutihanganira abanyamakosa ntabwo abikorera abasivile gusa, byagaragaye kenshi ko n’abasirikare ndetse n’abapolisi bakuru mu gihe bafite amakosa abacyaha ndetse bamwe bagasezererwa mu mirimo yabo.

Nyuma yo gutorerwa manda ya gatatu, ku busabe bw’Abanyarwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda paul Kagame yasabye ko abiteguye kujyana nawe bagomba gukorera ku muvuduko udasanzwe ku gira ngo ibyagezweho byikube inshuro nyinshi.

Mu gihe yaba afite abamufasha bumva neza icyerekezo arimo, bamukurikiye by’ukuri, kugera ku ntego n’icyerekezo bikubye kenshi ibyakozwe mbere birashoboka kuko ibyagezweho byahereye ku busa mu gihe ubu hari intangiriro igaragara.

Perezida Paul Kagame, Si Umuperezida ushimwa gusa n’abanyarwanda, ni Perezida isi yose ibonamo umuntu ukomeye kandi w’umunyakuri, umuperezida wo kwizerwa kandi w’Ijambo. Ibi bigaragarira mu bikombe n’imidari yagiye ahabwa, bigaragarira kandi mu buryo yubashwe kandi Ijambo rye buri mutegetsi w’Isi aba ashaka ku mwumva, bihamya ubushobozi bukomeye abonwamo mu miyoborere.

Gukorana na Perezida Paul kagame, bisaba kuba umukurikira, umwumva mu mvugo n’ingiro, bisaba kugira umuhate no kwiyemeza kudasanzwe kuko uri umunebwe byagorana.

Umukozi, umuyobozi ukenewe muri iyi manda y’imyaka irindwi perezida Paul Kagame yatorewe ni; Umunyamwete, ufite kwihangana ko gushaka intsinzi n’aho bamwe bananiwe, ni uwanga amafuti akimika ukuri, ni uharanira iterambere n’inyungu rusange z’Igihugu n’Abanyarwanda.

Abo perezida Kagame akeneye, ni Abayobozi n’abakozi badakeneye gusa kwibona mu byubahiro kandi batabikoreye, ni abashyira imbaraga zabo mu kazi bagakunda kunoza umurimo bakora, ni abakoresha Igihe mu nyungu z’akazi bakora, ni abitanga aho rukomeye, abibwiriza.

Perezida Paul Kagame, akeneye abayobozi n’abakozi bashobora no kuba barya ikijumba kitagira uburisho bakirengagiza ibyubahiro, bakaba bagenda n’amaguru basize imidoka zihenze ku bw’inyungu y’akazi, ni abakozi n’abayobozi biteguye guhiga imihigo kandi bakayesa, batishyiriraho urukiramende rugufi ngo barusimbuke kandi imbere hari byinshi byo gukora.

Abayobozi n’Abakozi bakenewe na perezida Paul Kagame, ni Abayobozi biteguye kureka ibitotsi kabone nubwo byaba ari umwanya wo kuryama, ni abayobozi biteguye kuva mubiro bakoreramo bakegera umuturage bakamenya ibyo akeneye, bagafatikanya mu bifitiye Igihugu akamaro. Akeneye abahagarara mu kuri kabone nubwo benshi baba batakwemera. Abayobozi nk’aba bumva agaciro k’Igihugu na k’Umunyarwanda babaye bahari nibo bafasha Perezida Paul Kagame mu rugamba rwa Manda y’Imyaka irindwi, ni urugamba kandi umunyarwanda wese n’umuturarwanda basabwa kurwana.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Igitekerezo cy’intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga