Abapolisi bo mu karere bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi 25 bavuye mu bihugu bya Etiyopiya, Uganda n’u Rwanda bahuriye mu mahugurwa y’Umutwe w’inkeragutabara wa Afurika y’Iburasirazuba (East-African Standby Force) arimo kubera mu ishuri rya Gishari, basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali kuri uyu wa gatandatu taliki 7 Ukwakira 2017.

Aba bapolisi basuye urwibutso mu rwego rw’ amahugurwa y’ukwezi barimo yo guhugura abandi bapolisi mubyo kubungabunga amahoro (FPU training of trainers) aho bazahugura abazakora uwo murimo ku rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Ku rwibutso rwa Gisozi, aho bashyize indabo bagafata n’umunota wo kwibuka miliyoni y’inzirakarengane zihashyinguwe, basobanuriwe amateka ya jenoside ndetse n’intege nke zaranze Loni mu kuyihagarika, uburyo yahagaritswe ndetse n’uko igihugu cyatangiye kubaka ubumwe, ubwiyunge, umutekano n’iterambere byacyo.

Umwe mu banyeshuri witwa Supt Etima Twaha Maula ukomoka muri Uganda yavuze ko gukumira amahano nk’aya muri buri gihugu bisaba ko inzego z’umutekano n’ibihugu muri rusange bikorera hamwe nk’Abanyafurika.

SP Twaha yagize ati:”Turimo guhugurwa ngo tuzahugure abazaba mu mitwe yo kurinda mu butumwa bw’amahoro (FPU), irinda abaturage batuye aho ikorera. Tugomba gutabara vuba ahari umutekano muke hose bitaragera ku rwego rw’ibyo twabonye hano”.

Mugenzi we wavuye muri Etiyopiya, Commander Assefa Tegenu Sibsibe yagize ati:”Ibi biragaragaza uko ikiremwamuntu gishobora kubura ubumuntu. Twasobanuriwe amateka mabi ariko twanabonye uko igihugu cyashoboye kwikura mu rwobo, abaturage bakongera kwiyunga kandi bakabana mu mahoro bikaba byatumye twumva ko tugomba kwigira ku mateka y’ibyabaye.”

Yongeyeho ati:”Tugomba no kuvugurura amategeko yacu kandi tugahangana n’ibibazo duhura nabyo, dukorera hamwe nk’ibihugu kandi inzego za Polisi zigahabwa imbaraga zo guhangana n’ibibazo zihura nabyo.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →