• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Ishyamba si ryeru muri Kenya, Odinga yabaye ahigamye mu matora

Umwanditsi
October 10, 2017

Raila Odinga uherutse gutsindwa amatora mu gihugu cya Kenya ariko akaza kuvuga ko yibwe ndetse urukiko rw’Ikirenga rugafata umwanzuro wo gusesa ibyavuye mu matora, yivanye mu matora yari ateganijwe kuba muri uku kwezi tariki 26 Ukwakira 2017.

Bwana, Raila Odinga yatangaje ko kuva mu matora kwe ari uburyo bwo kugira ngo ahe umwanya uhagije Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri Kenya Umwanya uhagije wo gusubiramo no gutegura muburyo nyabwo bwizewe kandi busobanutse ibijyanye n’amatora ateganijwe.

Urukiko rw’Ikirenga mu gihugu cya Kenya, rwari rwasheshe ibyavuye muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya yabaye tariki 8 Kanama 2017, aho Perezida Uhuru Kenyatta usanzwe ayoboye Kenya yari yayatsinze, rwategetse ko asubirwamo kuko ngo atakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gihugu cya Kenya, nyuma y’amatora ya tariki 8 Kanama 2017 yatangaje ko Uhuru Kenyatta ariwe wari wayatsinze n’amajwi 54% mu gihe Odinga hatangajwe ko yari yabonye amajwi 44%.

David Maraga, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu gihugu cya Kenya ubwo bafataga icyemezo cyo gusesa ibyavuye mu matora, yagize ati ” Amatora si igikorwa gisanzwe, ahubwo ni inzira ndende….Nyuma  yo kubona ibimenyatso byose, dusanze bigaragara ko amatora atakozwe mu buryo bwubahirije ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora. Dusanze Perezida Uhuru Kenyatta ataratowe mu buryo nyabwo, bunyuze mu mucyo mu matora ya tariki 8 Kanama 2017″. Hakomeje kwibazwa iherezo ry’aya matora ya Kenya n’aba bagabo 2 bakomeje guhangana. Amatora yashyizwe tariki 26 Ukwakira 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga