Ishyamba si ryeru muri Kenya, Odinga yabaye ahigamye mu matora

Raila Odinga uherutse gutsindwa amatora mu gihugu cya Kenya ariko akaza kuvuga ko yibwe ndetse urukiko rw’Ikirenga rugafata umwanzuro wo gusesa ibyavuye mu matora, yivanye mu matora yari ateganijwe kuba muri uku kwezi tariki 26 Ukwakira 2017.

Bwana, Raila Odinga yatangaje ko kuva mu matora kwe ari uburyo bwo kugira ngo ahe umwanya uhagije Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri Kenya Umwanya uhagije wo gusubiramo no gutegura muburyo nyabwo bwizewe kandi busobanutse ibijyanye n’amatora ateganijwe.

Urukiko rw’Ikirenga mu gihugu cya Kenya, rwari rwasheshe ibyavuye muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya yabaye tariki 8 Kanama 2017, aho Perezida Uhuru Kenyatta usanzwe ayoboye Kenya yari yayatsinze, rwategetse ko asubirwamo kuko ngo atakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gihugu cya Kenya, nyuma y’amatora ya tariki 8 Kanama 2017 yatangaje ko Uhuru Kenyatta ariwe wari wayatsinze n’amajwi 54% mu gihe Odinga hatangajwe ko yari yabonye amajwi 44%.

David Maraga, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu gihugu cya Kenya ubwo bafataga icyemezo cyo gusesa ibyavuye mu matora, yagize ati ” Amatora si igikorwa gisanzwe, ahubwo ni inzira ndende….Nyuma  yo kubona ibimenyatso byose, dusanze bigaragara ko amatora atakozwe mu buryo bwubahirije ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora. Dusanze Perezida Uhuru Kenyatta ataratowe mu buryo nyabwo, bunyuze mu mucyo mu matora ya tariki 8 Kanama 2017″. Hakomeje kwibazwa iherezo ry’aya matora ya Kenya n’aba bagabo 2 bakomeje guhangana. Amatora yashyizwe tariki 26 Ukwakira 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →