Mu rubanza ruburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya bene Rwigara aribo; Diane Rwigara, Anne Rwigara hamwe na nyina ubabyara Adeline Rwigara, basabye igihe cyo kubona ababunganira barakemererwa ariko icyo guhabwa ku mafaranga bavuga ko ari mu byafatiriwe byatewe utwatsi.
Diana Rwigara, Anne Rwigara (murumuna wa Diane) hamwe na Nyina ubabyara ariwe Adeline Rwigara, kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 baburanye urubanza rwabo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bimwe mubyo basabye byemewe ibindi biterwa ishoti n’urukiko. urubanza rwimuwe.
Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko, bene Rwigara bongeye gusaba ko urubanza baregwamo rwakwimurwa ku mpamvu z’uko ngo igitabo gikubiyemo ibyo bakurikiranyweho ari kinini, ko ndetse n’umunyamategeko umwe bafite atakivamo wenyine, ko bakwemererwa gusha undi.
Nyuma y’impaka ndende zazamuwe no kugaragaza inzitizi z’uko igitabo gikubiyemo ibyo Bene Rwigara bashinjwa ari kinini ku buryo Dosiye umunyamategeko umwe atayivamo, Adeline Rwigara nyina ubyara aba bakobwa bombi, yasabye ko urubanza rusubikwa akabasha gushaka umwunganira mu mategeko hanyuma Me Buhuru Pierre Celestin bari bahuriyeho bose akaburanira abakobwa be.
Uyu Munyamategeko Me Buhuru Pierre Celestin ahabwa ijambo, yatangarije urukiko ko yiteguye kuburanira Diane Rwigara hamwe na murumunawe Anne Rwigara. Yavuze kandi ko ubunini bw’iyi Dosiye ikubiyemo ibirego bya Bene Rwigara bwatumye kugeza magingo aya hari ibyo yifuza atarahabwa.
Nyuma y’iminota isaga 30 urukiko rwafashe rwiherera ngo ruze rutanga umwanzuro warwo kubyo bene Rwigara basabaga, rwaje rwanzura ko ari uburenganzira bw’uregwa kugira umwunganira, bityo rero rwemerera Adeline Rwigara gushaka umwunganira mu mategeko nkuko yabisabye. Rwateye utwatsi icyifuzo cya Bene Rwigara cyo guhabwa ku mafaranga ngo yafatiriwe ubwo habagaho igikorwa cy’isaka murugo rwabo. Urukiko rwavuzeko igihe kitaragera ngo ibyafatiriwe bisubizwe.
Urukiko ruburanisha urubanza rwa Bene Rwigara, nyuma y’umwanzuro warwo kubyo Bene Rwigara basabaga, rwasubitse urubanza tutangaza ko ruzakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 13 ukwakira 2017. Rwatangaje kandi ko nta mpamvu nimwe izongera gutuma urubanza rusubikwa. Madamu Adeline Rwigara, yavuze mu rukiko ko yifuza kunganirwa mu mategeko na Me Gatera Gashabana.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com