Kamonyi-Kayenzi: Kwitabira Umugoroba w’Ababyeyi kw’Abagabo kwazanye impinduka

Umugoroba w’Ababyeyi ni umwanya ugamije kuganirirwamo ingingo zitandukanye ku  bibazo bireba umuryango hagamijwe kubaka umuryango ufite icyerekezo cyiza, ni umwanya ureba umuryango wose, abagabo bamwe bari barawuhariye abagore. Impinduka zagaragaye kuri iki cyumweru ubwo abagabo ku mubare munini bitabiriye umugoroba  w’ababyeyi bakaniyemeza kugaragaza impinduka zizana ibyiza mu muryango.

Imyumvire ku bagabo batari bacye ku mugoroba w’ababyeyi bagiye baganira n’intyoza.com bagaragaje ko yari ku kigero cyo hasi mu kwitabira umugoroba w’Ababyeyi, bavuga ko bumvaga ari umwanya ahanini wahariwe abagore kurusha uko abagabo bawitabira.

Umwe mu bagabo waganiriye n’intyoza.com ku bitekerezo ahuriyeho n’abatari bake muri bagenzibe yagize ati” Ntabwo twahaga agaciro umugoroba w’ababyeyi, twawuhariraga abagore, twumvaga ko ibiganiro biwuberamo n’ibindi bikorwa akenshi ari umwihariko w’abagore twe bitatureba, gusa nyuma y’ibiganiro tubonye ndetse n’ibyo dusanze biwukorerwamo twisanze twarasigaye inyuma kubera imyumvire, nitwe tugomba kuwukomeza binyuze mu guhindura imyumvire.”

Mu bice bitandukanye, mu midugudu 25 igize umurenge wa Kayenzi byagaragaye ko kuri iki cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 abagabo ku bwinshi bitabiriye Umugoroba w’Ababyeyi, abawugezemo ubwambere bahamya ko bari baracikanywe, ko umwanya bahariraga akabari cyangwa ibindi byabafataga bitari ngombwa bagiye kuwuha Umugoroba w’ababyeyi kuko ngo ibiwukorerwamo bireba umuryango, bikaba ngo bisaba uruhare rwabo mu kuwubaka.

Uretse kuba benshi mu bagabo bitabiriye umugoroba w’ababyeyi muri uyu murenge, Iyi yari na gahunda mu gihugu cyose yo guha imbaraga umugoroba w’Ababyeyi, aho abayobozi batari bacye hirya no hino bagiye mu midugudu itandukanye kuganira n’abaturage. Bakoze ubukangurambaga bugamije kuwuha ingufu, haganiriwe ku ngingo zitandukanye zigize umugoroba w’ababyeyi. Zimwe muri izi ngingo ni; Isuku, kurwanya amakimbirane mu ngo, kurwanya inda z’indaro(zitateganijwe) ku bangavu n’ibindi.

Inzego zitandukanye mu murenge n’Akarere zaganiriye n’Abaturage.

Muri uyu murenge wa Kayenzi, bamwe mu bakozi b’akarere barimo n’ushinzwe inama y’Igihugu y’abagore baganiriye n’abaturage, bibukiranya umumaro n’agaciro kari mu mugoroba w’Ababyeyi. Abagabo bahagurutse bahamije ko bagiye guhindura imyumvire, bagaha umwanya n’agaciro Umugoroba w’Ababyeyi ndetse bakanakora ubukangurambaga muri bagenzi babo ndetse no muri rusanjye umuryango ukitabira Umugoroba w’Ababyeyi kandi bakagira uruhare rugaragara mu mpinduka zo kuzana ibyiza bigamije iterambere ry’Umuryango.

Mandera Innocent, umuyobozi w’Umurenge wa Kayenzi yatangarije intyoza.com ko nubwo ku rwego rw’Igihugu byari biteguwe ko umugoroba w’ababyeyi abantu bawitabira ndetse hari n’ingingo zigomba kuganirwaho, atangaza ko nk’ubuyobozi bw’Umurenge bugiye kurushaho gufatanya n’abaturage guha imbaraga umugoroba w’Ababyeyi, barushaho gukora ubukangurambaga ariko kandi ngo bakomereza ku bwitabire babonye bwagaragaye cyane ku bagabo kuko aribo akenshi barangwaga no kutawitabira, no kutawuha agaciro.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →