• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
17/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
17/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
17/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Kamonyi: Ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we atawe muri yombi

Umwanditsi
October 25, 2017

Umugabo witwa Havugimana Vincent ukurikiranyweho kwica murumuna we akoresheje igice cy’icupa yamuteye mu mutima akamwica, nyuma y’umunsi umwe n’amasaha make ashakishwa, atawe muri yombi muri iki gitondo hafi y’umurenge wa Runda.

Havugimana Vincent w’imyaka 42 y’amavuko washakishwaga nyuma yo kwica umuvandimwe we witwa Gasimba Simoni w’imyaka 38 y’amavuko, atawe muri yombi muri iki gitondo cya tariki 25 Ukwakira 2017 mu mudugudu wa Rubumba,  Akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda.

Uyu Havugimana Vincent, yashakishwaga ku bwicanyi akurikiranyweho yakoze mu ijoro rya tariki 23 Ukwakira 2017 mu mudugudu wa Rukaragata, akagari ka Gihara mu murenge wa Runda ubwo yateraga umuvandimwe we igice cy’icupa mu mutima agahita apfa.

Amakuru y’itabwa muri yombi kwa Havugimana Vincent yemejwe na IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa nyuma y’iminota mike uwashakishwaga amaze gutabwa muri yombi.

IP Kayigi, yabwiye intyoza.com ko itabwa muri yombi ry’uyu Havugimana rigiye gukurikirwa no gukorerwa Dosiye akagezwa mu bushinjacyaha akabazwa ibyo akurikiranyweho. IP Kayigi, yatangaje kandi ko ubu bwicanyi bukomoka ku makimbirane ashingiye ku mitungo y’umuryango.

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko ifatwa ry’uyu mugabo ryatumye benshi mu baturage biruhutsa.

Mu nama yari yahuje ubuyobozi bw’umurenge, inzego z’umutekano n’abaturage ba Rukaragata muri Gihara kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, benshi muri aba baturage bagaragarije ubuyobozi impungenge zirimo ubwoba batewe  no gucika k’uyu mugabo wishe umuvandimwe we. Bagaragaje ko yari asanzwe ahigira bamwe mu baturage barimo n’umugore we ko azabica. Mbere yo kwica umuvandimwe we ngo yari yafashe urukwavu rw’umwana we ararushwanyaguza ari ruzima aruta mu musarane.

Havugimana Vincent nyuma yo gutabwa muri yombi, ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru hamwe n’inzego z’ishinzwe umutekano yahise afungirwa muri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu murenge wa Runda.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga