Umugabo witwa Havugimana Vincent ukurikiranyweho kwica murumuna we akoresheje igice cy’icupa yamuteye mu mutima akamwica, nyuma y’umunsi umwe n’amasaha make ashakishwa, atawe muri yombi muri iki gitondo hafi y’umurenge wa Runda.
Havugimana Vincent w’imyaka 42 y’amavuko washakishwaga nyuma yo kwica umuvandimwe we witwa Gasimba Simoni w’imyaka 38 y’amavuko, atawe muri yombi muri iki gitondo cya tariki 25 Ukwakira 2017 mu mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda.
Uyu Havugimana Vincent, yashakishwaga ku bwicanyi akurikiranyweho yakoze mu ijoro rya tariki 23 Ukwakira 2017 mu mudugudu wa Rukaragata, akagari ka Gihara mu murenge wa Runda ubwo yateraga umuvandimwe we igice cy’icupa mu mutima agahita apfa.
Amakuru y’itabwa muri yombi kwa Havugimana Vincent yemejwe na IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa nyuma y’iminota mike uwashakishwaga amaze gutabwa muri yombi.
IP Kayigi, yabwiye intyoza.com ko itabwa muri yombi ry’uyu Havugimana rigiye gukurikirwa no gukorerwa Dosiye akagezwa mu bushinjacyaha akabazwa ibyo akurikiranyweho. IP Kayigi, yatangaje kandi ko ubu bwicanyi bukomoka ku makimbirane ashingiye ku mitungo y’umuryango.
Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko ifatwa ry’uyu mugabo ryatumye benshi mu baturage biruhutsa.
Mu nama yari yahuje ubuyobozi bw’umurenge, inzego z’umutekano n’abaturage ba Rukaragata muri Gihara kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, benshi muri aba baturage bagaragarije ubuyobozi impungenge zirimo ubwoba batewe no gucika k’uyu mugabo wishe umuvandimwe we. Bagaragaje ko yari asanzwe ahigira bamwe mu baturage barimo n’umugore we ko azabica. Mbere yo kwica umuvandimwe we ngo yari yafashe urukwavu rw’umwana we ararushwanyaguza ari ruzima aruta mu musarane.
Havugimana Vincent nyuma yo gutabwa muri yombi, ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru hamwe n’inzego z’ishinzwe umutekano yahise afungirwa muri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu murenge wa Runda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com