Nyuma y’Amatora, muri Kenya ibintu bikomeje kuba amayobera
Impaka ku batemera ibyavuye mu matora ya Perezida w’Igihugu cya kenya zikomeje kuvugisha benshi, ntabwo biri ku ruhande rw’abamagana gusa Perezida Kenyatta watowe, hari n’abikomye Odinga ndetse bose ubusabe kubyo bifuza bwagejejwe mu rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya.
Inyandiko ziriho amasinya y’abantu bamagana uburyo amatora yo mu gihugu cya Kenya yakozwemo zagejejwe mu rukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu. Byakozwe ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 6 Ugushyingo 2017 hagendewe ku gihe ntarengwa amategeko ateganya nyuma y’uko amatora abaye.
Aya masinya yagejejwe mu rukiko rw’ikirenga, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko areba impande zose zitumvikana muri aya matora arizo; Komisiyo y’Amatora, Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwana Odinga hamwe na Perezida Kenyata.
Harun Mwau wahoze ari umunyamategeko, yagejeje mu rukiko rw’ikirenga inzandiko ziriho amasinya y’abamagana Komisiyo y’amatora, umuyobozi wayo hamwe na Perezida Kenyatta.
Mwau ntabwo yemera icyiciro cya kabiri cy’itora rya Perezida ryabaye tariki ya 26 Ukwakirata 2017. Avuga ko byakozwe binyuranije n’icyerekezo cyatanzwe n’urukiko rw’ikirenga, itegeko nshinga n’amategeko agenga amatora.
Uretse Mwau watanze ikirego, hari kandi ikigo kitegamiye kuri Leta cyitwa ” The institute for Democratic Governance” nacyo cyatanze amasinya yamagana abategetsi benshi mu rugaga rutavuga rumwe n’ubutegetsi NASA, barimo umuyobozi Raila Odinga, kuba baragerageje kuyobya itora, kuritesha agaciro no kurwanya itora rishya uko byari byatangajwe n’urukiko rw’ikirenga.
Khelef Khalifa, umuyobozi w’umuryango w’abayisilamu uharanira uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro i Mombasa nawe yagejeje amasinya mu rukiko rw’ikirenga afatanije na Njonjo Mue, umuyobozi wa Komisiyo mpuzamahanga y’abacamanza.
intyoza.com