Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’Amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2017, aya masezerano akaba agamije kwita no kubungabunga ibidukikije n’amashyamba.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamije gukumira ibyaha (Community Policing) Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, naho ku rwego rwa Minisiteri ashyirwaho umukono n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba Ngabonziza Prime, bikaba byabereye imbere y’Inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda.

Mu banyacyubahiro bari bahari harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye na Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba Francine Tumushime.

Aya masezerano akaba azibanda ku bufatanye bw’izi nzego zombi mu gutera ibiti no gutanga ubufasha mu kwita ku bihari no gukumira ko hari uwabyangiza, kwita ku butaka, no gukora ubukangurambaga ku baturage no kubahiriza amategeko agenga ibungabungwa ry’ubutaka n’amashyamba.

Muri aya masezerano, Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 22 n’ibindi by’amashyamba kuri hegitari 5000 mu gihe cy’imyaka itanu.

Minisitiri Tumushime yavuze ati:”Iyi ni intambwe igaragara kandi ikomeye duteye yo kwita ku bidukikije no kongera amashyamba.”

Nkuko Minisitiri yabivuze, igikorwa cyo gutema amashyamba gihombya igihugu cyane ndetse bigatuma igihugu gitakaza amafaranga menshi cyane mu gutumiza ibikoresho byose bikomoka ku biti biboneka ku mashyamba.

Mu cyerekezo cya 2020, amashyamba ateganijwe kuziyongera ku buso buhingwaho.

Minisitiri Busingye  yanavuze ko u Rwanda rufite umutungo kamere ukwiye kurindwa, akaba yashimangiye ko aya masezerano aje ari igisubizo kuri icyo kibazo.

Polisi y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kurinda ibidukikije yateye ibiti  kuri hegitari 500 mu turere dutandukanye mu gihigu cyose.

Ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije muri  Polisi y’u Rwanda rikorera mu bugenzacyaha ryakoze akazi gakomeye mu kubahirisha amategeko agenga kubungabunga  ibidukikije binyuze mu bukangurambaga cyangwa mu bikorwa bitandukanye birwanya kwangiza amashyamba.

 

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →