Raila Odinga yakamejeje, arashaka inzibacyuho y’amezi atandatu

Bwana Raila Odinga, Umukuru w’amashyaka yishyize hamwe mu guhangana n’ubutegetsi bwa Kenya buyobowe na Perezida Kenyatta uherutse gutsinda amatora ya Kabiri muri iki gihugu, yatangaje ko yifuza Leta y’inzibacyuho izafasha gushakira umuti ibibazo biri mu gihugu. Ntakozwa ibyo gutorwa kwa Kenyatta.

Raila Odinga, umukuru w’amashyaka yishyize hamwe mu kurwanya ubutegetsi buriho muri Kenya buyobowe na Perezida Kenyatta, asaba ko hajyaho Leta y’inzibacyuho mu gihe cy’amezi atandatu yafasha mu gushakira hamwe ibibazo igihugu gifite byakuruwe ahanini n’amatora y’umukuru w’igihugu.

Bwana Odinga, atangaza ko muri iki gihe cy’inzibacyuho cy’amezi atandatu asaba ngo havugururwa bushya itegeko nshinga mu rwego rwo kongera gutunganya bushya ububasha bw’umukuru w’igihugu.

Uyu munyapolitiki uhanganye bikomeye na Perezida Kenyatta, amakuru dukeshya bbc arahamya ko ari mu rugendo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika. Yatangaje kandi ko yiteguye kwicara akagirana ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyatta kubirebana n’iri hindurwa ry’itegeko nshinga mu rwego kandi ngo rwo kwirinda ibibazo byavuka mu miryango yagiye ikomeza kuvuga ko ihezwa.

Perezida Uhuru Kenyatta, niwe watsinze amatora ya Kabiri yabaye mu gihugu cya Kenya nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga rwemereje ko ibyavuye mu matora ya mbere biteshwa agaciro ngo kuko atari akurikije amategeko n’amabwiriza agenga amatora. Kenyatta, yatsinze amatora ya kabiri yabaye tariki ya 26 Ukwakira 2017 aho yegukanye amajwi 98% by’abatoye, aya matora ntabwo yitabiriwe na Raila Odinga.

 

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →