Kamonyi: Umukozi wa Banki ya Kigali(BK) yatawe muri yombi azira amafaranga asaga miliyoni 10

Miliyoni zisaga icumi z’amafaranga y’u Rwanda nizo nyirabayazana w’itabwa muri yombi ry’umukozi wa banki ya Kigali (BK) ishami rya Ruyenzi witwa Oscal Tunga. Ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi sitasiyo ya Runda.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahamirije intyoza.com ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’umukozi wa Banki ya Kigali witwa Tunga Oscal wakoraga mu ishami ryayo rya Ruyenzi ari impamo, ko afunzwe na Polisi.

ACP Badege, yatangaje intyoza.com kandi ko uyu mukozi Oscal Tunga wa BK, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma y’igenzura ryari rimaze gukorwa n’iyi banki akoramo hanyuma bagahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda ari nayo yamufashe.

Tunga Oscal, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda tariki ya 9 Ugushyingo 2017 ahagana ku i saha ya saa tanu zishyira saa sita, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi y’Umurenge wa Runda aho biteganijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera akabazwa ku byaha akurikiranyweho.

Amakuru yizewe agera ku intyoza.com, ni ahamya ko mu genzura ryakorewe uyu mukozi wa Banki yaKigali-BK, rikozwe n’umukoresha we basanze miliyoni zisaga icumi zitabonerwa irengero ahubwo ngo bamusangana imifungo y’amafaranga y’inote menshi afunze mu buryo buvanze kandi mu busanzwe buri noti ifungwana n’iyo binganya agaciro. Hari aho ngo basangaga mu mufungo w’inote za bitanu higanjemo iz’amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →